Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Hanze y’u Rwanda > Perezida Zelenskyy aratabaza avuga ko iraswa ry’icyambu cya Odesa rigiye (...)

Perezida Zelenskyy aratabaza avuga ko iraswa ry’icyambu cya Odesa rigiye guteza inzara ku Isi

By MAHAME On:10 May
1470
photo

Nyuma y’uko icyambu cya Odesa muri Ukraine cyarashweho ibisasu bya misile n’Ingabo z’u Burusiya, hapfa umuntu umwe hakomereka batanu ubwo ibisasu byagwaga mu gace k’ubucuruzi no ku bubiko bw’ibiribwa, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aratakampa avuga ko isi igiye guhura n’ikibazo gikomeye cy’inzara itewe n’iyi ntambara Uburusiya bwamushoyeho.

Amakuru yatanzwe n’igisirikare cya Ukraine kuri uyu wa kabiri, aravuga ko Perezida wa Ukraine Volodimir Zelenskyy, yemeza ko kuba ibyambu by’igihugu cye biri ku Nyanja y’Umukara bikomeje kubura uko bikora kubera ibisasu by’u Burusiya, amaherezo biza guteza ibura ry’ibiribwa ku rwego rw’Isi.

Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Charles Michel wagiye gushaka aho yikinga ibisasu aho ari mu ruzinduko rw’akazi ku cyambu cya Odesa, yavuze ko hari ibicuruzwa by’ibanze bikenewe cyane ku rwego rw’Isi byabuze aho binyura.

Hagati aho Ingabo z’u Burusiya zikomeje kumisha ibisasu biremereye ku ruganda rwa Azovstal rutunganya ibyuma mu mujyi wa Mariupol, nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine.

Umugore ufite umugabo w’umusirikare waheze muri urwo ruganda, yabwiye BBC ko hari abasirikare benshi ba Ukraine babuze uko basohokamo, kubera ibisasu birimo kwisukiranya nk’imvura.

Perezida wa USA Joe Biden, we yafashe ibyemezo bisa n’ibyo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, byo kwihutisha iyoherezwa ry’intwaro muri Ukraine.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma