Home > Amakuru Yose > Imikino > Mu Rwanda > Police FC yigaragaje ku isoko ry’igura n’igurisha yegukana abamaze imyaka (...)

Police FC yigaragaje ku isoko ry’igura n’igurisha yegukana abamaze imyaka myinshi mu kibuga

By Imirasire On:26 July
3870
photo

Police FC iheruka gushyiraho ubuyobozi bushya ndetse n’umutoza mukuru Mashami Vincent, ikomereje mu kubaka ikipe igura abakinnyi bafite inararikinnye aho basinyishije Mugiraneza Jean Baptiste uherutse gutandukana na KMC yo muri Tanzaniya

Mugiraneza Jean Baptiste Migi, wasezeye mu ikipe y’igihugu amavubi yitezweho byinshi muri iyi kipe ya Police FC mu kibuga ndetse akaba yifuza ko bazagera kure hashoboka akaba yafasha iyi kipe gutwara igikombe ihora irota kuzatwara.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati uheruka gutandukana na KMC FC yo muri Tanzania akaba yerekeje muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu.

Si uyu gusa kuko nyuma yo gutakaza Usengimana Faustin werekeje muri Iraq, bikaba binavugwa ko izerekura Moussa Omar, Police FC yamaze gusinyisha abandi bakinnyi babiri bo mu mutima w’ubwugarizi ari bo Hakizimana Amani wari watangajwe n’ikipe ya Musanze FC ko yamaze kuyerekezamo ndetse na Rurangwa Mosi wakiniraga AS Kigali, buri umwe yasinye imyaka 2.

Police FC kandi yanamaze kongerera amasezerano y’imyaka 2, Rutanga Eric ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na Sibomana Patrick Papy usatira anyuze ku mpande.

Rutanga Eric na we yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri Police FC



Sibomana Patrick yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri Police FC

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma