Home > Amakuru Yose > Imikino > Mu Rwanda > Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mbere yo gucakirana na APR (...)

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mbere yo gucakirana na APR FC

By MAHAME On:20 November
945
photo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yitegura umukino uzayihuza na APR FC, yihereranye Bugesera FC iyitsinda ibitego 3-1, ku mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona.

Rayon Sports yari mu rugo yari yahisemo kubanzamo Bashunga Abouba(GK), Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Nizigiyimana Abdul Kalim Mckenzie, Nsengiyumva Isaac, Blaise Nishimwe, Muhire Kevin (C), Yousseif Rharb, Steve Elumanga na Essomba Willy Onana André

Bugesera FC y’umutoza Abdu Nshimiyimana yo yari yabanjemo Nsabimana Jean de Dieu (GK), Ekele Samuel David, Kato Samuel Nemeyimana, Mucyo Junior Didier, Kagaba Obed, Rucogoza Eliasa, Rafael Osaluwe, Chukwuma Odili, Niyongira Dany, Mugisha Didier na Saddick Souley

Amakipe yombi yatangiye asatirana buri imwe ishaka uko yabona igitego ariko bikagenda banga, Rayon byaje kuyihira ku munota wa 36’ Blaise Nishimwe ayibonera igitego cya mbere, mbere yo kujya kuruhuka Essomba Willy Onana André yongeramo icya kabiri.

Mu gice cya kabiri,amakip yombi yaje yahinduye imikinire, Rayon Sports ishaka kongera umubare w’ibitego yirinda kwishyurwa nk’uko byagenze ku mukino yaherukaga gukina na Rutsiro

Binyuze kuri Rutahizamu Steve Elumanga Rayon yabonye igitego cya 3 ku munota wa 76’,Bugesera ntiyacitse intege yaje kubona igitego cy’impozamarira cya Rafael Osaluwe ku munota wa 81’

Rayon yahise igira amanota 7 ku icyenda yashobokaga, mu gihe Bugesera yo yagumye ku manota 3, umukino ukurikira Rayon Sports izasura APR FC, mu gihe Bugesera izakira Gasogi United.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma