Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Hanze y’u Rwanda > Rubavu: Inkumi n’abasore batawe muri yombi bagiye kuryoshya bazira (...)

Rubavu: Inkumi n’abasore batawe muri yombi bagiye kuryoshya bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

By Imirasire On:3 May
585
photo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021,mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, hafatiwe abantu 22 batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid19.

Aba bose baturutse I Kigali berekeza ku Gisenyi kwinezeza, ari ama-Couples ngo ahuriye mu itsinda rya Whatsapp.

Abantu batawe muri yombi barimo abagabo 14,nabagore 8 bose bajyanwe muri Stade Umuganda. Polisi ivuga ko barahamara amasaha 12 bigishwa ku bukana bwa Covid-19, bacibwe amende kuri buri muntu babone gutaha.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize kandi,Polisi yo mu Karere ka Rubavu yafashe abantu 71 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu Murenge wa Gisenyi, muri bo 42 bakaba bari bari kunywera inzoga mu tubari naho 31 bari mu bukwe barimo n’abageni.

Abafashwe barimo kunywa inzoga barimo abari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho abantu bari bari kunywa begeranye mu tubari dutatu two mu Mujyi wa Rubavu.

Hafashwe abari bari kwiyakira barimo n’abageni bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yasabye abaturage kureka kwirara bakibuka ibihe bigoranye igihugu cyaciyemo kubera icyorezo cya Covid-19.

Ati ‘’Abantu bakwiye kureka kwirara kuko icyorezo ntaho cyagiye kiracyahari, bazirikane imbaraga igihugu cyakoresheje mu guhangana n’iki cyorezo hagamije kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Bazirikane uburyo ubukungu bwahungabanyijwe n’iki cyorezo, bibuke amasomo bakuye muri Guma mu Rugo na Guma mu Karere, amashuri agafunga n’ibindi.”

Yashoje ababwira ko Polisi n’izindi nzego bakorana mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko batazigera bihanganira uwo ariwe wese uzashaka gutezuka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nkana kuko bishobora guteza abaturage ibyago byo kwandura no kwanduzanya.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma