Breaking News

Trump avuga ko abantu bagiye kubona ubukana bwa Amerika

Trump avuga ko abantu bagiye kubona ubukana bwa Amerika
Hanze y’u Rwanda

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukemura ibibzo mu mahoro hatitabajwe imbaraga za gisirikare, ariko nibyanga Amahanga azabona ubukaka bwa Amerika.

Ibi Perezida Trump yabitangaje kuri uyubwa gatatu ubwo yagezaga ijambo ku Banyamerika, asobanura ikigiye gukorwa nyuma y,’ibisasu byatewe na Iran ku birindiro bya Amerika biri muri Iraq.

Trump ati"Amerika yashoye asaga tiriyali 2 z’Amadorali ya Amerika mu kubaka igisirikare, gusa ntabwo tuzakoresha izi mbaraga kuko dushaka amahoro. Gusa ni biba ngombwa imbaraga zizifashishwa."

Akomeza agira ati "Abavuga ko Amerika ikurikiye peteroli mu Burasirazuba bwo hagati baribeshya kuko Amerika irayifite kandi ihagije"

perezida Donald Trump yasabye ibihugu nk’Ubudage, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubushinwa,...guhuriza hamwe imbaraga bagaharanira icyazana amahoro mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati

Iran yarashe ibi bisasu ku Banyamerika mu kwihimura no kwerekana ko biteguye guhorera urupfu rw’umujenerali wabo uheruka kuraswa na Amerika.

Ubwo umurambo wa Gen. Qasim Soleiman watemberezwaga muri Iran mbere yo gushyingurwa, abayobozi b’iki gihugu bavuze ko urupfu rwa jenerali wabo bafataga nk’intwari batarureka gutyo ko bagiye gushaka uburyo bwo kwihorera.

Igitero cya Amerika cyagabwe n’indege itagira umuderevu (Drone) kigahitana Suleimani ni urugero rukomeye rw’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihita zifatira ibindi bihano Irani mu rwego rw’ubukungu bizagumaho kugeza igihe Irani ihinduriye imyitwarire yayo.

Perezida Trump yari yatanze impuruza ko azagaba ibitero bya gisirikare kuri Irani niramuka yibasiye ibirindiro byayo cyangwa abaturage, ariko kuri iyi nshuro yanze kubigaba.

15381 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE