Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Ubukwe bwa Gerard Mbabazi ukora muri RBA na Uwase Alice bugiye (...)

Ubukwe bwa Gerard Mbabazi ukora muri RBA na Uwase Alice bugiye gutaha

By Imirasire On:26 December 2020
5955
photo

Umunyamakuru Gerard Mbabazi wamamaye mu itangazamakuru ryibanda ku myidagaduro agiye kurushinga n’umukobwa witwa Uwase Alice, bamaze igihe bakundana nk’uko uyu musore aherutse kubitangaza abinyijije ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bombi bagiye kurushinga mu birori bizabanzirizwa n’imihango yo gusaba no gukwa iteganyijwe ku wa 30 Mutarama 2021, nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire bwabo.

Hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera kuri Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2020, hanyuma abatumiwe bakirirwe kuri Solace Kacyiru.

Ubutumire bw'ibirori bya Gerard Mbabazi ugiye gusezerera ubuselibateri

Uwase ugiye kurushinga na Mbabazi bivugwa ko ari uw’I Kabuga akaba yarize amashuri yisumbuye mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amjyarugudu mu ishuri rya Inyange Girls Schools.

Mbabazi asanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), mu bitabiro birimo ‘Zoom In’ n’ibindi bitandukanye yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto imugaragaza ari kumwe n’umukobwa yahise anatangaza ko ari umukunzi we.

Uyu musore amaze imyaka igera muri 12 ari mu mwuga w’itangazamakuru, yakoreye RC Huye, Radio Salus, KT Radio na RBA akorera kugeza ubu ndetse yanakoze kandi mu itangazamakuru ryandika.

Gerard Mbabazi mu munyenga w'Urukundo na Uwase Alice

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma