Home > Amakuru Yose > Imyidagaduro > Mu Rwanda > Umunyamakuru Bianca kuri iyi nshuro azanye ibyamamare muri Bianca Fashion (...)

Umunyamakuru Bianca kuri iyi nshuro azanye ibyamamare muri Bianca Fashion Hub

By Imirasire On:29 June
9630
photo

Bianca Mugire utegura ibiroro byahawe izina Bianca Fashion Hub, yashyize hanze amatariki y’ibyo birori bitegerejwe na benshi ndetse anatanga ibindi byamamare bizaba biri kumwe nawe muri ibyo birori.

Ibi birori bya Bianca Fashion bwa mbere byabaye ku tariki ya 23 Ukwakira 2021 byitabirwa na bantu bemshi biganjemo abanyamideli bagiye bagaragaza byinshi mubyo bakora icyo gihe hanahembewemo abari baje baberewe kurusha .

Bianca Fashion Hub umwaka ushize byagenze neza byatumye bamwe mu babyitabiriye bamusaba ko yabikora ku nshuro ya kabiri ndetse akagira na bimwe mubyo ahinduramo. Queen B ntiyazuyaje kuko uyu mwaka harimo itandukaniro rinini kuko ubu yafashe icyemezo cyo gushyiramo na abahanzi bazataramira abazabijyamo kuri iyi nshuro akaba yaratumiyemo umuhanzi ukunzwe muri Uganda Eddy Kenzo hamwe n’abandi ba banyarwanda .

Hari n’ibindi birimo kuba muri ibi birori bwa mbere azaboneraho umwanya wo kumurikiramo imyambaro ye ya mbere, dore ko atakiri umunyamideli gusa yamaze no kwinjira mu ruhando rw’abayihanga.

Akaba none kuri ubu yamaze gutangaza abahanzi b’abanyarwanda nabo bazasusurutsa abazabyitabira ku itariki ya 20 Kanama 2022 kuri Canal Olympia, ahantu hamaze kumenyerwa mu bikorwa bikomeye by’imyidagaduro.

Mu bahanzi yatangaje harimo Alyn Sano ukunzwe mu ndirimbo ‘Fake Gee’ muri iyi minsi, Symphony, Chriss Eazy, Bwiza na El Chezza. Mu bavanga umuziki (aba-DJs) bazaba bahari harimo NEP Djs, Dj Brianne na Dj Diallo.

Mu bikorwa biteganijwe harimo kwifotoza, gutambuka ku itapi itukura, kureba abahize abandi mu kwambara neza, imyiyereko y’abanyamideli n’ibindi.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma