Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Umwe mu bategura Miss Rwanda arakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera (...)

Umwe mu bategura Miss Rwanda arakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina

By MAHAME On:26 April
1215
photo

Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yatawe muri yombi ku byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yemeje iby’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, ndetse avuga ko iperereza rigikomeje.

Yagize ati: "Yafunzwe ejo, arakekwaho ibyaha byo guhohotera abitabiraga irushanwa. Akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina. Turacyari mu iperereza."

Mu itegurwa ry’amarushanwa yo gushaka Nyampinga uhiga abandi mu Rwanda (Miss Rwanda) hagenda havugwamo ibintu bitandukanye, ndetse rimwe na rimwe hari abagenda bagaragaza inenge zitandukanye, gusa ibi byagiye byirengagizwa ntihagire n’umwe mu bategura iri higanwa ubazwa ibyakozwe.

Ishimwe asanzwe azwi nka Prince Kid kuko mbere yo gutangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, yari umuhanzi.

Afungiye kuri Station ya Remera mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje kugira ngo dosiye y’ibyo ashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.

Bivugwa ko hari hashize igihe hari abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, bamaranye igihe akangonowa. Ngo Ishimwe yagiye abasaba ko baryamana kugira ngo bagere kure mu irushanwa.

Ngo abakobwa bamunyuraga imbere, harimo abo yasabaga ko baryamana, ubyemeye agahabwa amahirwe yo kugera kure mu irushanwa, mu gihe ubyanze we yananizwaga bikarangira avuyemo.

Bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka, amajonjora y’ibanze ajya gutangira, habayemo ibibazo ku buryo hari n’abakobwa batangiye kuvuga ko bazashyira hanze amakuru yose y’ibibera muri iri rushanwa.

Biravugwa kandi ko hari umukobwa wari waremeranyije na Ishimwe ko azamufasha kuba Miss Rwanda uyu mwaka. Ngo hari abantu baje kubimenya, basaba ko bihinduka, bitaba ibyo nabo bagashyira hanze ukuri kose kw’ibibera muri iri rushanwa.

Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.

Ifungwa ry’Umuyobozi wa Miss Rwanda rije mu gihe uwari Umuyobozi w’Itunamaho, Miss Nimwiza Meghan yatandukanye n’abategura iri rushanwa akaba yarabitangaje mu itangazo yasohoye ku rukuta rwa Twitter rwa Miss Rwanda, ku wa 19 Mata 2022.

Iri tangazo ryagiraga riti: "Twifuje kubamenyesha ko Miss Nimwiza Meghan yatandukanye n’umuryango wa Miss Rwanda."

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma