Undi mugore Davido yateye inda agiye kwibaruka

Undi mugore Davido yateye inda agiye kwibaruka
Hanze y’u Rwanda

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adeleke wamamaye mu muziki nka Davido, agiye kwibaruka umuhungu k’umugore mushya Larissa Yasmin Lorenco, usanzwe ukora akazi ko gusiga ibirungo by’ubwiza.

N’ubwo bisa n’ibikiri ibanga byashyizwe hanze n’umunyamakuru Kemi Olunloye usanzwe uzwiho gukora inkuru zicukumbuye. Yagaragaje ifoto uyu mukobwa Larissa Yasmin Lorenco bakunze kwita Larissa London, yashyize hanze akayiherekeza amagambo agaragaza ko ari umugore wa Davido.

Uyu munyamakuru kandi yavuze ko uyu mukobwa wa kane ugiye kubyarira Davido yavukiye muri Angola akaba ari naho akurira gusa ubu akaba atuye London mu Bwongereza. Nubwo bitamenyekanye ngo yatangiye kugirana ubucuti bwihariye n’uyu muhanzi kuva mu 2017. Davido umwaka ushize tariki 20 Ukwakira nabwo yibarutse umuhungu yise David Adedeji Ifeanyi Adeleke Junior yabyaranye na Chiomal Avril Rowland.

Uyu mugore nubwo amuciye inyuma yari yaramukundwakaje bikomeye. Yaramusabye aramukwa mu birori byabereye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza tariki 12 Nzeri 2019. Yagiye amukorera ibirori bikomeye bigaragaza ko yamwihebeye nk’aho mu 2018 ku isabukuru ye y’amavuko yamuhaye imodoka ihenze yo mubwoko bwa Porsche ifite agaciro k’ibihumbi 60 by’amadorali.

Mbere yo kubyarana nawe Davido yari asanzwe afite abandi bana babiri b’ababakowa; Imade na Hailey. Uyu muhanzi yagiye avugwaho kugirana ubucuti bwihariye n’abakobwa batandukanye barimo uwitwa Funmi Aboderin, Stacey Brianar Brown, Sira Kante n’abandi. Abandi yabyaranye nabo banzwi ni Sophia Ajinola Momodu wamubyariye infura na Amanda wamwibarukiye ubuheta.

3996 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE