Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi, RMB yavuze ko iyi mvura ishobora kongera ibyago by’impanuka mu birombe, bityo isaba abakora muri uru rwego kuba maso no kubahiriza byimazeyo amabwiriza y’umutekano.
RMB yagize iti: "Dushingiye ku makuru y’iteganyagihe atangwa na Meteo Rwanda avuga ko imvura nyinshi izakomeza kugwa kugeza muri Gicurasi 2026, turaburira abacukuzi bose gufata ingamba zo kwirinda impanuka zishobora guterwa n’iyo mvura."
Iyi nama yihariye isaba ibigo n’amakoperative y’ubucukuzi gukuraho ibishobora guteza impanuka byose, kandi nta murimo ugomba gutangira mbere y’uko umutekinisiye w’ubucukuzi ubifitiye uburenganzira asuzuma agahamyako aho hantu hatekanye.
RMB yanasabye ko hakorwa igenzura rya buri munsi mbere yo gutangira imirimo, kandi raporo z’ubugenzuzi zigakomeza kubikwa neza ku biro by’ibigo cyangwa amakoperative.
Nanone, iki kigo cyibukije ko abakozi bose bagomba kwambara ibikoresho bibarinda (PPE) igihe cyose bari mu kazi, ndetse buri mukozi akagira amasezerano y’akazi n’ikarita y’akazi iranga buri mukozi.
RMC yagize it: "Abakozi bagomba kwambara ibikoresho by’ubwirinzi (Personal Protective Equipements) igihe cyose bari mu kazi; abakozi bose mukoresha bagomba kugira amasezerano n’amakarita y’akazi yanditse kandi umukozi agahabwa kopi."
Iki kigo kandi cyasabye ko imyobo yo munsi y’ubutaka idafite inzira z’ubutabazi ifungwa kugeza igihe izaba yujuje ibisabwa byose by’umutekano.
RMB yanashishikarije abakora ubucukuzi gushyiraho amatsinda yihutirwa yo gutabara aho atariho, no kumenyesha inzego bireba ibibazo by’umutekano bidakemutse kugira ngo hafatwe ingamba zihuriweho.
Ahantu hashobora guteza akaga hagomba gushyirwaho ibimenyetso bigaragara kandi hagafatwa nk’ahabujijwe kwinjira.
RMB yanatanze umuburo ko ibikorwa bishobora gutuma habaho ubucukuzi butemewe mu birombe bifite impushya bigomba kwirindwa, kuko byongera ibyago cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi ituma ubutaka budakomera.
RMB yavuze ko izakomeza gutanga ubufasha bwa tekiniki ku bakora ubucukuzi hagamijwe guteza imbere kubahiriza amabwiriza no kuzamura urwego rw’umutekano muri uru rwego.
Ku bijyanye n’iteganyagihe, Meteo Rwanda ivuga ko imvura yo muri Gicurasi izaba iri munsi y’ikigereranyo cy’igihe kirekire (LTM) gikunze kuba hagati ya milimetero 62 na 250 mu gihugu hose, ariko ikazaba iri hagati ya milimetero 50 na 230 bitewe n’uturere.
Uturere two mu Burengerazuba no mu Majyaruguru ni two duteganyijweho imvura nyinshi cyane, ishobora kugera hagati ya milimetero 200 na 230, harimo Burera, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rusizi na Nyamasheke, ndetse n’uduce tumwe twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro na Rubavu.
Umujyi wa Kigali hamwe n’igice kinini cy’Intara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba biteganyijweho imvura iri ku rugero ruringaniye hagati ya milimetero 150 na 200, mu gihe uturere two mu Burasirazuba nka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Bugesera tuzagira imvura nkeya ugereranyije n’utundi duce tw’igihugu.

