Ubi byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi itatu ku gutara no gutangaza inkuru z’ibyaha (Crime Reporting), yateguwe na Fojo Media Institute igashyirwa mu bikorwa na AFRI-MEDIA Ltd, ari kubera mu Karere ka Kamonyi kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Nyakanga 2026.
Aya mahugurwa agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi n’ubushobozi bwo gutara np gutangaza inkuru z’ibyaha mu buryo bwubahiriza amahame y’umwuga, zishingiye ku makuru yagenzuwe neza, zirengera abakorewe ibyaha n’andi masoko y’amakuru ashobora kuba mu kaga, zubaha uburenganzira bw’abakekwaho ibyaha kandi zigakorwa mu nyungu rusange.
Me Jean Paul Ibambe
Me Jean Paul Ibambe, impuguke mu mategeko akaba n’inzobere mu mategeko agenga itangazamakuru, watanze inyigiho muri aya mahugurwa, yavuze ko umunyamakuru agomba guhora azirikana ko inshingano ze ari ugutanga amakuru, aho kuba umwe mu bagize uruhererekane rw’ubutabera.
Yagize ati: "Umunyamakuru ntabwo ari umugenzacyaha, si umushinjacyaha, si umucamanza, yewe si n’umurangizamanza. Inkuru yawe ntabwo igomba kuba imeze nka statement y’ubugenzacyaha cyangwa iy’ubushinjacyaha. Akazi k’umunyamakuru ni ugutanga amakuru, si ugufata imyanzuro cyangwa guca urubanza."
Yasobanuye ko kubogamira ku ruhande rumwe bishobora gutuma inkuru ibura ubunyamwuga, igatesha agaciro ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rumuhamije icyaha.
Yongeyeho ko abanyamakuru bagomba kwirinda gukoresha amagambo cyangwa imyanzuro ishobora kuyobya rubanda, cyane cyane mu nkuru z’ibyaha n’impanuka.
Mu gutanga urugero, yavuze ko iyo habaye impanuka y’imodoka igahitana umuntu, bidahagije kuvuga ko yishwe n’impanuka gusa.
Ati: "Hari abantu benshi bagongwa ntibapfe. Ni muganga, nyuma yo gukora isuzuma ry’umurambo (autopsie), ushobora kwemeza icyateye urupfu. Iyo umunyamakuru yihutiye kuvuga icyishe umuntu mbere y’uko byemezwa n’ababifitiye ububasha, aba yakoze amakosa."
Me Ibambe yanagarutse ku nshingano abanyamakuru baba bihaye iyo batangaje inkuru y’urubanza bagaragazamo amazina y’abaregwa, amafoto yabo cyangwa andi makuru aberekeye.
Yagize ati: "Iyo mutangaje inkuru y’ubutabera mukavugamo umuntu amazina ye, mugashyiramo amafoto cyangwa mukavuga andi makuru amwerekeye, muba mufite inshingano zo kuzatangaza n’icyemezo cya nyuma cy’urukiko kuri urwo rubanza, nk’uko biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga."
Yasobanuye ko kutagaragaza uko urubanza rwarangiye bishobora gukomeza gusigira umuntu icyasha mu maso y’abaturage, kandi bishoboka ko yaba yaraje kugirwa umwere n’urukiko.
Yakomeje asaba abanyamakuru guhora baha amahirwe impande zose zivugwa mu nkuru, bakagenzura amakuru mbere yo kuyatangaza no kwirinda ururimi rushobora kugaragaza ko babogamiye ku ruhande rumwe.
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko amasomo bayakuriyemo azabafasha kurushaho kunoza uburyo batangazamo inkuru z’ibyaha n’iz’ubutabera, cyane cyane mu kubahiriza amahame y’umwuga no kurinda uburenganzira bw’impande zose zirebwa n’inkuru.
Bavuze ko hari igihe umuvuduko wo gushaka kuba aba mbere mu gutangaza amakuru watumaga bamwe bihutira gutangaza amakuru ataragenzurwa bihagije cyangwa gukoresha amagambo ashobora kugaragaza ko umuntu runaka yamaze guhamwa n’icyaha kandi urubanza rutararangira.
Banagaragaje ko amahugurwa yabibukije akamaro ko guha ijambo impande zose, kwitondera imikoreshereze y’amagambo no gukomeza gukurikirana imanza kugeza zifatiwe imyanzuro ya nyuma, kugira ngo abaturage bahabwe ishusho yuzuye y’ibibera mu butabera.
Bashimangiye ko ubumenyi bungutse buzabafasha gukora inkuru zifitiye rubanda akamaro, zirangwa n’ukuri, uburinganire n’ubunyamwuga, bityo itangazamakuru rikomeze kuba umufatanyabikorwa mu kwimakaza ubutabera aho kuba intandaro yo guca imanza mu ruhame.
Aya mahugurwa yitezweho kongerera abanyamakuru ubushobozi bwo gukora inkuru zijyanye n’ubutabera hubahirizwa amategeko, amahame ngengamyitwarire y’umwuga n’uburenganzira bwa buri wese, ari na byo bigira uruhare mu kubaka igihugu cyiza kandi kirangwa n’ubutabera bunogeye buri wese.


