Itangazo ryashyizwe ahagaragara na NESA kuri uyu wa 6 Nyakanga 2026, rivuga ko ibi bizamini bizamara iminsi itatu, kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Nyakanga 2026.
Uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibizamini uzayoborwa na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho bazaba bari mu masite atandukanye y’ibizamini hirya no hino mu gihugu kugira ngo bakurikirane itangira ryabyo.
Abanyeshuri bose bazakora ibi bizamini bazahurizwa mu bigo byagenwe nk’amasite by’ibizamini, aho biteganyijwe ko bizakorwa mu mutekano hakurikijwe amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi na NESA.
Itangira ry’ibi bizamini ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi biranga isoza ry’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, rikaba ari n’intambwe ikomeye ku banyeshuri barangiza amashuri abanza bitegura gukomeza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
NESA yasabye abafatanyabikorwa bose barimo abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gukomeza gufatanya kugira ngo ibizamini bigende neza kandi bikorwe mu mucyo, mu bwisanzure no hubahirizwa amategeko agenga ibizamini bya Leta.

