Abaturarwanda bose by’umwihariko abana barasabwa kwita ku buzima bwo mu kanwa uko bikwiriye

Abaturarwanda bose by'umwihariko abana barasabwa kwita ku buzima bwo mu kanwa uko bikwiriye
news

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu Kanwa, wizihirijwe mu Karere ka Gasabo, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Mu Kanwa Hazima, Ubuzima Bwiza”, hagaragajwe ko ubuzima bwo mu kanwa ari inking ikomeye cyane ku buzima bwa muntu, bityo kuri buri wese by’umwihariko abana bato iki gice cy’umubiri isuku yacyo igomba kwitabwaho ku buryo buhagije, hirindwa indwar zishobora kugihungabanya ndetse zikaba zaba intandari y’izindi ndwara zifata ibindi bice by’umubiri.

Iyi gahunda yabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bumbogo, aho abanyeshuri bahawe uburoso bw’amenyo n’amenyoza arimo fluoride, hagamijwe kubigisha koza amenyo neza nyuma yo gufatira igunguro ku ishuri, abitabiriye uyu muhango basabwe kuzirikana kugira umuco y’isuku by’umwihariko iyo mu kanwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ari nawe mushyitsi mukuru w’uyu muhango, yashimangiye ko kwita ku isuku yo mu kanwa bitangirira ku bana bakiri bato, cyane cyane mu mashuri, ndetse bikaba bifite umumaro ukomeye wo kurinda ejo hazaza h’abana.

Yagize ati: “ Nishimiye cyane kuba turi hano tuganira ku isuku, ngira ngo mwese murabizi kandi mwarabibonye, igihugu cyacu kiri ku rugamba rw’isuku, mwarabibonye yaba umukangurambaga bwa Isuku Hose, cyangwa se iyo tugeze mu mashuri Flesh Air ku Ishuri, ni byiza rero ko dukomeza kubigarukaho, ni byiza rero ko dukomeza kubigarukaho, kubera ko iyo dukoze gahunda nk’iyingiyi itanga umusaruro,…. njyewe nita isuku indangagaciro twakagombye kuba tugenderaho, iyo abanyeshuri babyumvise, byoroha cyane ko ubutumwa babugeza hirya no hino.”

Yakomeje agira ati: “ Ni muri urwo rwego rero uyu munsi turimo guhuza gufatira ifunguro ku ishuri n’isuku, isuku yo mu kanwa, iyo tutabyitayeho tukakugaburira gusa uguataha nawe ntiwite ku isuku yo mu kanwa bugacya ukarwara icyo twifuzaga aricyo kugira ngo uze ku ishuri ukurikira ntikigerwaho kuko uba urimo kubabara.”

Bayasese Bernard, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, yavuze ko isuku yo mu kanwa ari umusingi w’ubuzima rusange.

Yagize ati: “Ubu rero ni ubufatanye mu gukangurira abana, abarezi n’ababyeyi kuri iki gice cy’umubiri (akanwa) bamwe bakeka ko kidasukurwa, ……turagira rero ngo dutume abana mwabonye ubu butumwa bujyanye no kugira isuku mu kanwa ko muyigeza ku babyeyi bacu kugira ngo intego yacu y’uyu munsi ize kugerwaho kandi bidufashe kugira abaturage bafite ubuzima bwiza……. aha tuributsa abari hano kuza kudufasha ubwo bukangurambaga ko icyo gice cy’umubiri nacyo gikeneye kwitabwaho cyane, ndetse by’umwihariko, bana kuzirikana ko isuku ari isoko y’ubzima abari mu gice cy’ubuzima ko kwirinda biruta kwivuza bityo mboneyeho no kwibutsa ababyeyi inshingano bafite zo kurera bagahwitura abana gukomeza kubabera urugero no kubaha urugero kuko abana ibyo ababyeyi bakoze akenshi ari nabyo bigana”

Fabrice Niyibizi, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga b’Amenyo n’Indwara zo mu Kanwa, yibukije abaturage ko kwita ku kanwa bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.

Ati: “Ni ikintu cy’ingenzi ko isuku yo mu kanwa itangira kwigishwa abana bakiri bato kugira ngo babikurane, ibyo tujya duhura nabyo iyo tuvura abantu mu bice bitandukanye by’igihugu, duhura n’ikibazo cy’uko abantu benshi baza kwivuza mu by’ukuri uburwayi bwarageze kure ku buryo bumwe mu buvuzi dutanga ari ubwo gukura amenyo, kandi mu byukuri twakabaye tuyabungabunga tukanayasazana,…. ari nayo mpmvu rero dushishikariza abantu koza mu kanwa nibura inshuri 2 ku munsi.”

Irene Bagahirwa, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCDs), yashimangiye ko amashuri ari urubuga rwiza rwo kwigisha abana umuco wo kwita ku kanwa.

Yagize ati: “Twabonye ko aho abana bakomeje kugira isuku yo mu kanwa, uburwayi bw’amenyo bwagabanutse cyane, ndetse abana bafite uburibwe buke mu kanwa, bigatuma bagira imyigire myiza. Ni ngombwa rero ko buri mwana amenya kwita ku kanwa hakiri kare.”

Hatari Patrick, Umuyobozi wungirije wa SOS Children’s Village Rwanda, yongeraho ko ubuzima bwo mu kanwa ari uburenganzira bw’umwana.

Ati: “Uyu munsi kuri SOS ni umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya ko ubuzima bwiza burimo n’ubuzima bwo mu kanwa kandi ko ari uburenganzira bw’umwana wese mu gihugu cy’u Rwanda n’umuryango rusange kandi ko ari ubuzima abantu bose bagomba kwitaho, turongera gushimangira ko ubuzima bwiza ari inkingi ikomeye ituma umwana akura neza yiga neza kandi akagira icyizere cy’ejo hazaza, ubuzima bwo mu kanwa n’amenyo ni ingenzi cyane kuko bufite uruhare mu mirire, mu mvugo, mu myigire ndetse no mu mikurire rusange, iyo buhutajwe bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’imyigire ye.”

Dr. Brian Chirombo, uhagarariye OMS mu Rwanda, yavuze ko indwara z’amenyo ari zimwe mu ndwara zidandazwa zikunze kugaragara ku isi yose, kandi ko kwita ku kanwa hakiri kare ari ingenzi mu gukumira izo ndwara.

Ati: “Ni ngombwa kwita ku kanwa hakiri kare, cyane cyane ku bana, kuko ibyangiritse bikunze gutangira bakiri bato kandi bikagorana kubikosora. Gusura muganga w’amenyo, gukoresha fluoride, no kugabanya isukari ni ingenzi mu gukumira izo ndwara.”

Nk’uko ubushakashatsi bwa RBC bubigaragaza, 57% by’Abanyarwanda ntibigeze basura muganga w’amenyo, kandi inshuro ebyiri zo koza amenyo buri munsi zikorwa gusa n’abantu bangana na 19% by’abaturarwanda bose. Ibi bigaragaza ko hakiri imbogamizi mu kwita ku buzima bwo mu kanwa, bigasaba gukomeza ubukangurambaga no gushyira imbere uburyo bwo kwirinda aho kuvura.

Uyu munsi kandi werekanye ubufatanye bwa minisiteri y’uburezi, RBC, OMS, SOS Children’s Village Rwanda, n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gukangurira abanyeshuri n’abaturage bose kwita ku buzima bwo mu kanwa, hagamijwe kugira abaturage bafite ubuzima bwiza, imyigire myiza, n’imyitwarire ihamye.

1206 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE