Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, nyuma yo gutsindira Saint-Éloi Lupopo kuri Stade Amahoro igitego 1-0.
Ni umukino wahujwe n’uwa Shampiyona y’u Rwanda wahuje APR FC na Kiyovu Sports, byongera umubare w’abakunzi b’umupira w’amaguru bawitabiriye, dore ko wari n’uwa nyuma mu Itsinda C rya CAF Champions League.
Mu gihe yarimo yishimira intambwe yateye yo kugera muri ¼ cy’iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika irushije andi makipe akomeye arimo na Mamelodi Sundowns byakomezanyije, yagize iti: “Murakoze Rwanda”.
Aya magambo kandi yari yagaragaye ku byapa Abanya-Sudani baba mu Rwanda bari bitwaje mu kibuga berekana ko ruri kugira uruhare mu kwitwara neza kw’ikipe yabo ndetse n’Abanyarwanda bakayiba inyuma ku bwinshi.
Al Hilal SC ni imwe mu makipe yo muri Sudani ari gukina muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’ibibazo by’umutekano muke biri mu gihugu cyabo, ikanakirira imikino yayo mpuzamahanga i Kigali.
Nyuma y’imikino 16 imaze gukina, iyoboye Rwanda Premier League n’amanota 38, ikayanganya na APR FC ya kabiri, gusa amakipe yombi agatandukanira ku bitego, aho imwe izigamye 31 indi 12.


