Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wabereye muri St Marylebone Parish Church i London, witabiriwe n’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza, abadipolomate, abayobozi batandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Busingye yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ibaye, hari abakekwaho kuyigiramo uruhare bazwi neza kandi bazi aho batuye, ariko bakaba batarashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 32 Jenoside ibaye, u Bwongereza ni cyo gihugu cyonyine mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi gikomeje kwakira abakekwaho Jenoside bazwi, batigeze baburanishwa. Abarokotse barabazi kandi bazi aho bari, ariko ubutabera bwakomeje gutinda.”
Yashimangiye ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bidakwiye kugarukira ku muhango gusa, ahubwo bikwiye kujyana no kurwanya ingengabitekerezo yayo ndetse no kubiryozwa ku bayigizemo uruhare aho bari hose.
Ambasaderi Busingye yanagarutse ku rugendo u Rwanda rumaze gukora mu kwiyubaka no kwiyunga nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko rwashingiye ku buyobozi bufite icyerekezo, amavugurura mu bukungu n’ibisubizo byaturutse mu Banyarwanda ubwabo.
Yavuze ko u Rwanda rwabaye urugero rwiza ku ruhando mpuzamahanga mu kwibuka, mu kubaka ubumwe no mu kongera kwiyubaka.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey, yagaragaje ko Isi yatengushye u Rwanda mu gihe cya yakorewe abatutsi mu 1994, aniyama abashaka gupfobya cyangwa guhakana amateka yayo.
Yashimangiye ko kwibuka bigomba kujyana no kurwanya imvugo z’urwango, ivangura no kugoreka amateka, kuko guhakana no gupfobya yakorewe abatutsi mu 1994, atari ugutesha agaciro urwibutso gusa, ahubwo ari n’icyago ku mahoro.
Michael Gray, uyobora Hereford International School iteganya gufungura ishuri i Kigali, yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera igaragaza ko kongera kubaho nyuma y’amateka mabi ya yakorewe abatutsi mu 1994 bishoboka.
Yashimye ubuyobozi bwiza, kongerera ubushobozi abagore no gushora imari mu nzego zitandukanye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’imari, byagize uruhare mu iterambere igihugu kimaze kugeraho.



