Angelina Jolie araca amarenga yo guhagarika gukina Filme

Imyidagaduro

Angelina Jolie usanzwe amenyerewe mu ruhando rwa Cinema araca amarenga y’uko ashobora guhagarika umwuga wa Cinema kugirango abone uko yita ku rubyaro rwe rurimo n’abandi bana arera.

Mu kiganiro yahaye The New York Times,Angelina yavuze ko abona akwiye guhagarika uyu mwuga bitewe n’uko umutwara umwanya akaba ariwo ahugiramo cyane bityo ntabone uko yita ku bana.

Ibi yabisanishije n’ibibazo umuryango we wakomeje kunyuramo kuva mu mwaka ushize wa 2016,ubwo yakaga gatanya n’umugabo we Brad Pit,avuga ko biri mu byawuhungabanyije bityo akabona uko aziba icyo cyuho.

Yagize ati”Nahuye n’ibizazane ariko ndatekereza ko ubu nkomeye gakegake.Twanyuze mu bihe bikomeye,ariko nk’umubyeyi w’umugore niwe uba afite inshingano zikomeye cyane ku bana.Imyaka bagezemo ni iyo kwitabwaho kurusha ibindi byose bakeneye.”

Yakomeje agira ati “Maze hafi umwaka ntakina filme n’imwe nk’umubyeyi w’abana batandatu,baba bankeneye mu rugo kugirango mbiteho.Ngomba guhagarika buri kimwe cyose ku bwabo.”

Angelina Jolie yakomeje abwira New York Times ko abo bana bamufashije cyane ku buryo bukomeye,ahamya ko arizo nshuti ze z’akadasohoka yagize mu buzima.

Abajijwe uko yibona mu ruhame mu gihe atakigaragara muri Cinema,Jolie yavuze ko abafana bose badakunda umuntu kimwe.Yasobanuye ko hari abafana ashobora kuba yaratakaje nyuma yo gutandukana na Brad Pit.

Ndacyayisenga Fred

14166 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE