Breaking News

Biravugwa ko Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw ku Munsi w’Igikundiro

Biravugwa ko Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw ku Munsi w'Igikundiro
Imikino

Rayon Sports yongeye kugaragaza ubukana ifite mu gukurura abafana nyuma yo kwinjiza asaga miliyoni 50 Frw binyuze mu matike yacurujwe mu birori bya Rayon Day 2026 (Umunsi w’Igikundiro), byabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa 18 Nyakanga 2026.

Amakuru agaragaza ko n’ubwo ibi birori byimuriwe kuri Kigali Pele Stadium habura iminsi mike ngo bibe, ubwitabire bw’abafana butigeze bugabanuka kuko stade yakiriye abantu ku kigero cya 100%, bituma ikipe yinjiza amafaranga abarirwa muri miliyoni 49 Frw avuye mu matike gusa, ndetse amafaranga yose yinjijwe akaba arenga miliyoni 50 Frw.

Mu mukino wa gicuti wasoje ibyo birori, Rayon Sports yatsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-0, mu mukino waranzwe n’ibyishimo byinshi by’abafana b’iyi kipe.

Amatike yari yateganyijwe mu byiciro bitandukanye, aho kwinjira ahasanzwe byari 5,000 Frw, ahatwikiriye bikaba 10,000 Frw, muri VIP ari 50,000 Frw, mu gihe muri VVIP byari 100,000 Frw.

Amafaranga bivugwa ko yavuye mu matike mbere yo gukurwaho ibyakoreshejwe mu gutegura ibirori birimo umusoro ku nyongeragaciro (VAT) wa 18%, amafaranga yo gukodesha stade, ayishyurwa abacuruje amatike n’ibindi bikorwa byateguwe kugira ngo uyu munsi ugende neza.

Nyuma yo gukurwaho umusoro wa 18%, Rayon Sports yasigaranye miliyoni 40 Frw n’ibihumbi 180, mbere yo gukurwaho andi mafaranga ajyanye n’ikorwa ry’ibi birori.

Uyu mwaka, Umunsi w’Igikundiro wari wabanje guteganyirizwa kuri Stade Amahoro, ariko uza kwimurirwa kuri Kigali Pele Stadium nyuma y’uko impande zombi zitumvikanye ku giciro cyo gukodesha stade ndetse no ku buryo uburenganzira bwo gucuruza ibinyobwa n’ibiribwa bwari gutangwa.

Icyo cyemezo cyari cyateye impungenge bamwe bibaza niba kwimukira kuri stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bake ugereranyije na Stade Amahoro yakira abasaga ibihumbi 45 bitari kugabanya ubwitabire cyangwa amafaranga yinjizwa.

Icyakora, abafana ba Rayon Sports bongeye kwerekana ubwitange bwabo, kuko Kigali Pele Stadium yakiriye abantu bose ishobora kwakira.

Umunsi w’Igikundiro watangiye gutegurwa na Rayon Sports mu 2019, ukaba uba buri mwaka mbere yo gutangira umwaka w’imikino.

Ni umunsi ikipe imurikiraho abakinnyi bashya b’amakipe y’abagabo n’abagore, ikereka abafana imyambaro mishya, ikanabahuza n’ikipe yabo binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo n’umukino wa gicuti.

Ibyavuye muri Rayon Day 2026 bishimangira ko Umunsi w’Igikundiro umaze kuba kimwe mu bikorwa by’imikino bikurura abafana benshi mu Rwanda, ndetse bikaba n’isoko rikomeje gufasha Rayon Sports kongera ubushobozi bwayo mu rwego rw’imari mbere yo gutangira umwaka mushya w’imikino.

189 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE