Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda ku wa 17 Kamena 2026, rigaragaza ko Brig. Gen. Karuretwa azakomeza no gukora inshingano ze nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
Brig. Gen. Karuretwa asimbuye Brig. Gen. Ronald Rwivanga uherutse guhabwa inshingano nshya zo kuyobora umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe gutabara aho rukomeye, inshingano zigaragaza icyizere akomeje kugirirwa ku rwego rw’akarere.
Ishyirwaho rya Brig. Gen. Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi wa RDF rije ryiyongera ku zindi nshingano zikomeye amaze imyaka myinshi akora mu nzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Igihugu.
Brig. Gen. Karuretwa yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1992 afite imyaka 18 y’amavuko, yifatanya n’Ingabo za RPA zari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Nyuma y’urugamba, yakomeje kwiyungura ubumenyi mu mashuri atandukanye aho yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2000.
Yakomereje amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri The Fletcher School at Tufts University, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga.
Muri iyo kaminuza kandi yize amasomo ajyanye n’umutekano mpuzamahanga n’umutekano wa muntu hagati ya 2008 na 2009.
Nyuma yo kurangiza amasomo, Brig. Gen. Karuretwa yamaze imyaka isaga icumi akorera muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye.
Muri iyo myaka yabaye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano kuva mu 2011 kugeza muri Werurwe 2016.
Kuva mu Ugushyingo 2013 kugeza muri Nyakanga 2021, yabaye Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu, umwe mu myanya isaba icyizere gikomeye ndetse no gukorana bya hafi n’Umukuru w’Igihugu mu bikorwa bya buri munsi.
Mu Ukuboza 2024, yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, inshingano yakomeje guhuza n’izo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
Kugirwa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda byiyongera ku nshingano ze zisanzwe, aho azaba ashinzwe kugeza ku baturage n’itangazamakuru amakuru ajyanye n’ibikorwa bya RDF, gusobanura gahunda zayo ndetse no gukomeza guteza imbere itumanaho hagati y’Ingabo n’abaturage.
Abasesenguzi bavuga ko ubunararibonye bwa Brig. Gen. Karuretwa mu bya gisirikare, amategeko mpuzamahanga, dipolomasi n’umutekano, buzamufasha gukora neza izi nshingano nshya mu gihe RDF ikomeje kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro n’umutekano haba mu Rwanda no hanze yarwo.


