Bugesera: Baremeza ko uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya no kuvura malaria ari ndashyikirwa

Bugesera: Baremeza ko uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu kurwanya no kuvura malaria ari ndashyikirwa
Mu Rwanda

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara ubwiyongere bwa malaria bufitanye isano n’uko hari abadohoka ku ngamba zo kuyirinda, abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Bugesera barashimirwa ku ruhare rukomeye bagira mu kuyikumira no kuyivura hakiri kare, begereza serivisi z’ubuvuzi abaturage.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 21 Mata 2026, mu bukangurambaga bwo kurwanya malaria buri gukorwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ibitangazamakuru, hitegurwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malaria uba buri mwaka ku wa 25 Mata.

Raporo ya RBC igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 malaria yiyongereye ugereranyije n’iyari yawubanjirije. Si ibyo gusa kuko no muri uyu wa 2025-2026 nubwo utararangira, naho bigaragara ko imibare y’abarwaye malaria ndetse n’igenda igaragara buri kwesi ikiri hejuru.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi, uyobora Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko

Dr Aimable Mbituyumuremyi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko muri RBC, agaruka ku mpamvu z’iki kibazo, ashimangira ko kudakurikiza inama bituma malaria yiyongera.

Yagize ati: “Kutita ku makuru no kudohoka ku ngamba zo kwirinda malaria ni byo bikomeje gutuma malaria yiyongera mu Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ingamba zihari zigamije guhangana n’iki kibazo zirimo gukwirakwiza inzitiramibu (LLINs), gutera imiti mu nzu (IRS), kuvura malaria hakiri kare hifashishijwe abajyanama b’ubuzima, ubukangurambaga ndetse no gukurikirana uko indwara ihagaze.

Mu Karere ka Bugesera, abajyanama b’ubuzima bavuga ko bagira uruhare rukomeye mu kurwanya no kuvura malaria, cyane cyane begereza ubuvuzi abaturage.

Munderere viateur, umujyanama w’ubuzima

Munderere Viateur, Umujyanama w’ubuzima mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama ya 2, yagize ati: “Abajyanama bafite uruhare runini cyane mu kurandura Malaria, kuko hari igihe malaria yigeze kuba nyinshi, ariko kubera abajyanama uruhare bagira, kubera ko umuturage iyo aje mu rugo yivuriza hafi, atiriwe ajya kwirirwa atonze ku kigo nderabuzima cyangwa se mu ma poste de santé.”

Yakomeje agira ati: “Nkatwe abajyanama b’ubuzima kimwe n’abandi bose bagenzi banjye uruhare rwacu, ni ukuvuga ngo twebwe dupima malaria, umuturage iyo aje akadusanga mu rugo tumufatira ikizamini cy’amaraso, hanyuma iyo tumusanzemo malaria tumuha imiti.”

Yanagarutse ku bukangurambaga bakora ku ikoreshwa ry’inzitiramibu, agira ati: “Abo baturage rero bagira ikibazo cy’uko super net ibaheza umwuka, twebwe turabasobanurira tukabigisha, tukababwira ibyiza byo kurara muri Super Net (inzitiramibu).”

Umubyeyi Judith, na we w’umujyanama w’ubuzima

Umubyeyi Judith, na we w’umujyanama w’ubuzima wo mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’umujyi, Umudugudu wa Gatare ya 2, yavuze ko ibikorwa byabo byagabanyije imfu n’ingaruka za malaria.

Ati: “Uruhare rwacu nk’abajyanama b’ubuzima ku baturage, ubundi umujyanama w’ubuzima yita ku muturage, uruhare rwacu ni uko twagabanyije imfu z’abantu barembera mu rugo bikaba byabaviramo gupfa.”

Yunzemo ati: “Inama tubaha nkubu tubashishikariza kuryama mu nzitiramibu, kuba ahantu hafite isuku, gutema ibihuru, kwivuriza ku gihe, no gutera imiti mu mazu abantu bararamo.”

Mukampfizi Alphonsine, utuye mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Nyamata

Mukampfizi Alphonsine, umuturage wo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Gatare ya 1, ashima uburyo ubuvuzi bwabegerejwe binyuze muri gahunda y’abajyanama b’ubuzima.

Ati: “Ubu umuntu ararwara akajya ku mujyanama w’ubuzima bakamwakira neza, bakakuvura, bakagupima malaria, basanga ufite malaria bakaguha imiti utiriwe ujya ku bigo nderabuzima.”

Akomeza agira ati: “Uko mfashwe na malaria, mbere ya byose ni ukujya ku mujyanama w’ubuzima… mpita nyoboka umujyanama w’ubuzima.”

Nyandwi, undi muturage wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko kuba abajyanama b’ubuzima baba begereye byatumye barushaho kumenya ingamba zo kwirinda malaria no kuzubahiriza.

Ati: “Abajyanama b’ubuzima badufasha cyane kuko badusobanurira uko malaria yandura n’uko twakwirinda. Ubu nsigaye nita cyane ku kurara mu nzitiramibu no gukuraho ibizenga by’amazi hafi y’urugo kuko nabonye ko kutabyitaho ari byo bituma malaria yiyongera.”

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, avuga ko abajyanama b’ubuzima ari ingenzi mu kuvura malaria hakiri kare, cyane ko birinda umuntu urwaye malaria kuba yaremba cyangwa akaba yahitanwa nayo.

Ati: “Uruhare rw’abajyanama b’ubuzima rero ni runini cyane, kubera ko iyo umuturage yivuje kare, tumurinda kurwara malaria y’igikatu ari yo ishobora kumuviramo urupfu.”

Yakomeje agira ati: “Mu ntego y’igihugu tuba twifuza ko nibura hejuru ya 60% by’abaturage bose bagomba kuvurwa n’abajyanama b’ubuzima… ubu hafi 50% by’abarwayi ba malaria bavuwe n’abajyanama b’ubuzima.”

Anagaruka ku ngamba nshya zigamije kuzamura ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima mu rwego rwo kubafasha kurushago gutanga serivisi nziza kandi zinoze ku baturage babagana no gutanga umusanzu ushimishije kurushaho mu kuvura no gukumira indwara by’umwihariko malaria, yavuze ko hari gahuda yo guha abajyanama b’ubuzima bose ibikoresho bigezweho birimo telephone zifite ikoranabuhanga rihanitse, no kurushaho kubahugura.

Yagize ati: “Gahunda ihari ni uko abajyanama b’ubuzima bose bazajya bakoresha telephone zigezweho mu kuvura no gutanga raporo.”

Imibare ya RBC igaragaza ko umubare w’abarwaye malaria wiyongereye uva kuri 45 ku bantu 1000 mu mwaka wa 2023-2024, ukagera kuri 76 ku bantu 1000 mu 2024-2025. Aho mu gihugu hose abarwaye malaria muri 2023-2024 bari 610832, ariko muri 2024-2025 bakaza kwiyobngera bakagera 1131314. Bigaragara ko muri uyu mwaka wa 2024-2025, abajyanama b’ubuzima bavuye abarwaye malaria bangana na 50% by’abayirwaye bose, ni ukuvuga ngo abarenga ibihumbi 550.

Iyi mibare igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2025-2026 turimo, kuva ku wa 1 Nyakanga 2025 kugeza ku wa 31 Werurwe 2026, hamaze kuboneka abarwaye malaria 928616.

Iyi mibare kandi igaragaza ko Akarere ka Bugesera kari mu turere dutanu twa mbere dufite abaturage bagize ibyago byo kurwara malaria mu mezi 9 ashize y’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, aho gafite abangana na 74073.

2547 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE