Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Bisaga, Akagari ka Gashoro, kikaba cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice, abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda na Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimye uruhare rukomeye n’ubufatanye bw’inzego z’umutekano mu gushyigikira gahunda z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi ni ibyo kwitabwaho kugira ngo bizaduhe umusaruro twifuza, tubonereho gushimira inzego z’umutekano zagize uruhare muri iki gikorwa natwe tuzizeza ko tuzagumya gufatanya nazo mu gusigasira umutekano.”
Yakomeje asaba abaturage kwigira ku murava n’ubwitange biranga inzego z’umutekano, abasaba kubigira indangagaciro zibafasha kugera ku byo bifuza.
Ati: “Nk’abaturage, turamutse turebeye k’umurava n’ubwitange bigaragazwa n’inzego zacu z’umutekano, tukabyigiraho, twagera kuri buri kimwe twifuza bityo amahirwe nk’aya yo gukorana n’abashinzwe umutekano ajye atubera umwanya mwiza wo kubigiraho.”
Abaturage kandi basabwe gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’iterambere n’umutekano, hibutswa ko izi nkingi zombi zijyana kandi zishingirwaho mu kubaka imibereho myiza irambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yibukije abaturage ko ibi biti byatewe bizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihe kirekire, aboneraho kubasaba kubibungabunga no kubitaho neza.
Yagize ati: “Dushimire abagize uruhare bose kugira ngo ibi biti biterwe, icyo dusabwa nk’abaturage ni ukubyitaho kugira ngo bizaduhe umusaruro ukwiye mu bihe bya vuba.”
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bongeye kwibutswa ko bafite uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano, basabwa gukomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi bibazo bibangamira imibereho myiza yabo, hagamijwe umutekano urambye n’iterambere kuri bose.





