Breaking News

Canada yavuze ko nta muturage uzava mu bihugu birimo Ebola ngo akandagire ku butaka bwayo

Canada yavuze ko nta muturage uzava mu bihugu birimo Ebola ngo akandagire ku butaka bwayo
Hanze y’u Rwanda

Leta ya Canada yatangaje ko mu gihe cy’iminsi 90 guhera kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, nta muntu uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Sudani y’Epfo uzinjira muri iki gihugu bitewe n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri ibi bihugu.

Ikigo cya Canada gishinzwe ubuzima rusange cyatangaje ko ku Banya-Canada, abafite ibyangombwa byo guturayo n’abandi banyamahanga batari abo muri ibi bihugu ariko babiherukamo, bo bazajya bakirwa ariko babanze kujya mu kato k’iminsi 21.

Ku wa 26 Gicurasi, Minisiteri y’Ubuzima ya Bahamas na yo yatangaje ko mu gihe cy’iminsi 30 guhera uwo munsi, abaturuka muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo batemerewe kujya muri iki gihugu.

Ku banyamahanga bari abo muri ibi bihugu ariko babiherukamo mu gihe kitarenze iminsi 30, Leta ya Bahamas yasobanuye ko bazajya bakorerwa isuzuma ryisumbuyeho, kandi ko bazajya bashyirwa mu kato.

Mu cyumweru gishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zakumiriye abaturuka muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo mu gihe cy’iminsi 21, kugira ngo iki cyorezo kitagera i Washington.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima, OMS, ugaragaza ko hari ibyago byinshi by’uko iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere muri RDC kizakwirakwira mu karere ariko ko ibyo kuba cyakwambuka umugabane ari bike.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 24 Gicurasi, abantu 906 ari bo bikekwa ko banduye iki cyorezo, bigakekwa ko 221 ari bo cyishe. Muri Uganda, byemejwe ko barindwi ari bo bari bamaze kwandura kugeza ku wa 25 Gicurasi.

Nta murwayi wa Ebola cyangwa uyikekwaho uraboneka muri Canada, Bahamas na Amerika ariko ibi bihugu bisobanura ko bigomba gukaza ingamba kugira ngo iki cyorezo gikwirakwira kandi cyica byihuse kitabigeramo.

405 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE