Breaking News

CECAFA Kagame Cup 2026: APR FC yinyaye mu isunzu itsinda Garde Républicaine ibitego 3-1

CECAFA Kagame Cup 2026: APR FC yinyaye mu isunzu itsinda Garde Républicaine ibitego 3-1
Imikino

Nyuma yo kunyagirwa ibitego 5 ku bua na Gor Mahia ku mukino ubanza wo mu itsinda A rya CECAFA Kagame Cup 2026, ikipe APR FC yisubiyeho mu mukino wa kabiri, ibasha gutsinda Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ibitego 3-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ibintu bitumye iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda igira ikizere cyo kuba yarenga icyiciro barimo muri iri rushanwa, nubwo ikomeje kuba mu mibare igoye mbere y’umunsi wa nyuma w’iri rushanwa.

Nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia FC ibitego 5-0 ku munsi wa mbere, APR FC yari yinjiye muri uyu mukino ifite intego yo gutsinda ibitego byinshi kugira ngo biyongerere amahirwe yo kurenga amatsinda.

Umutoza Taleb Abderrahim yari yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi babanje mu kibuga, akuramo Ernan Siluane na Dauda Yussif Seidu, kugira ngo azamure urwego rw’imikinire muri iyi kipe y’ingabo.

APR FC yatangiye umukino isatira cyane, ndetse ku munota wa gatatu Mamadou Traore ahusha uburyo bwabazwe bwakuwemo na Kofi Mensah, mu gihe Djibril Ouattara yakomeje ateza ibibazo ubwugarizi bwa Garde Républicaine.

Gusatira kw’iyi kipe kwaaje gutanga umusaruro ku munota wa 33, ubwo kapiteni Djibril Ouattara yafunguraga amazamu.

Nyuma y’iminota irindwi gusa, yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na William Mel Togui, mbere y’uko Mamadou Traore atsinda icya gatatu ku munota wa 45, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC iyoboye umukino n’ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira ishaka kongera umubare w’ibitego kugira ngo igabanye umwenda yari ifite nyuma yo gutsindwa na Gor Mahia.

Djibril Ouattara yahushije uburyo bwinshi, harimo ishoti rikomeye ryakubise umutambiko w’izamu ndetse n’andi mahirwe atandukanye atabyajwe umusaruro.

Umutoza Taleb Abderrahim na we yakoze impinduka nyinshi yongeramo Hakim Kiwanuka, Rubuguza Jean Pierre, Fidali Uwiyaremye, Pacifique Ngabonziza, Fitina Ombolenga na Hadji Iraguha mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.

Mu gihe abafana ba APR FC bari bizeye ko iyi kipe ishobora kongera ibitego, Garde Républicaine yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 86 gitsinzwe na Maarouf Abass Abaneh, wateye ishoti ryiza rirusha umunyezamu Hakizimana Adolphe imbaraga ryinjira mu izamu.

Icyo gitego cyagabanyije ikinyuranyo, ariko nticyahinduye icyerekezo cy’umukino kuko warangiye APR FC itsinze ibitego 3-1.

Nubwo APR FC yabonye intsinzi ya mbere muri iri rushanwa, ntabwo biyoroheye kuba yagera muri ½, kuko Itsinda A irimo riyobowe na Vipers SC ifite amanota atandatu ndete ikaba izigamye ibitego bine, igakurikirwa na Gor Mahia iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu izigamye ibitego bine, mu gihe APR FC ya gatatu na yo ifite amanota atatu ariko ikaba ifite umwenda w’ibitego bitatu. Garde Républicaine yo iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite.

Ibi bisobanuye ko APR FC isabwa gutsinda Vipers SC mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A, nabwo ku nsinzi y’ibitego birenga 3 ikabona kuranga iki cyiciro nabwo bikaba ari uko Gor Mahia yaba yananiwe gutsinda Garde Républicaine.

252 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE