Uyu mukino w’umunsi wa kabiri wabereye kuri Kigali Pele Stadium, uhuza hamwe amakipe yari yatsinze imikino yayo ibanza, aho Vipers FC yari yanyagiye Garde Républicaine ibitego 3-0, mu gihe Gor Mahia FC yari yasebeje APR FC iyitsinda ibitego 5-0.
Kubera iyo ntsinzi y’amakipe yombi mu mukino ubanza, uwari butsinde uyu mukino yagombaga guhitaga afata umwanya wa mbere mu itsinda.
Umukino watangiye amakipe yombi afite ubushake bwo kubona amanota atatu, ariko Vipers FC igaragaza gukina neza no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego, nubwo ubwugarizi bwa Gor Mahia bwakomeje kwitwara neza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa (0-0).
Mu gice cya kabiri, abatoza b’amakipe yombi bakoze impinduka bagamije kongera imbaraga mu busatirizi, ariko iminota 90 isanzwe y’umukino irangira amakipe anganya.
Mu gihe umusifuzi yari yongeyeho iminota ine, Gusto Mulongo yaje gutsindira Vipers FC igitego cy’umutwe ku munota wa gatatu w’inyongera, nyuma y’umupira mwiza wari uturutse ku ruhande.
Iki gitego ni cyo cyahesheje Vipers FC intsinzi ya kabiri yikurikiranya ndetse gihita kiyishyira ku mwanya wa mbere w’Itsinda A n’amanota atandatu.
Ku rundi ruhande, Gor Mahia FC yagumanye amanota atatu, mu gihe APR FC na Garde Républicaine zigiye guhangana mu mukino wazo wa kabiri, zikaba zari zitarabona inota na rimwe mu itsinda A.
Nyuma y’uyu mukino, Vipers FC izasozanya imikino yo mu matsinda na APR FC, mu gihe Gor Mahia FC izacakirana na Garde Républicaine mu mukino uzagena uko amakipe azakomeza mu cyiciro gikurikiraho.
Intsinzi ya Vipers FC isobanuye ko yamaze gushyira igitutu ku yandi makipe yo muri iri tsinda, cyane cyane APR FC, isabwa gutsinda imikino yayo isigaye kugira ngo igire amahirwe yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, ariko ikaba issabwa kwwinjiza nibura ibitego berenze 4 mu mukino igiye guhuriramo na Garde Républicaine.





