Mugemana Charles usanzwe ari Se w’umuhanzi Queen Cha, yafashwe n’uburwayi muri Nzeri 2025, aho icyo gihe yatangiye kuvurirwa mu Bitaro cya CHUK.
Umwe mu bo mu Ikipe ya Rayon Sports yavuze ko bamaze kwakira inkuru mbi ivuga ko yitabye Imana.
Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995.
Muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yamushimiye ku myaka 30 yari amaze ayivura.

