Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko iperereza ry’ibanze ryarangiye, dosiye igahita ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo itangire gukurikiranwa mu mategeko.
Yagize ati: “Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026, akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho y’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa internet, ndetse n’icyaha cyo gusebanya.”
Ibyaha akurikiranyweho n’ibihano biteganywa
Icyaha cya mbere akurikiranyweho ni icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hari kandi icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe ikoranabuhanga, giteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko rijyanye no gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Uhamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 na 5, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyaha cya gatatu ni icyo gukangisha gusebanya, giteganywa n’ingingo ya 129 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamijwe n’urukiko iki cyaha, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

