Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 4 Kanama 2026, akaba azafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda izamara imyaka ine, ikazageza mu mwaka wa 2029, aho biteganyijwe ko ibikorwa byayo bizibanda cyane mu turere dusanzwe twibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko utwo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa bibiri by’ingenzi bizafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere uburyo bugezweho bwo gutunganya umusaruro.
Yagize ati: "Birimo kongera umusaruro ndetse no kubona ibikoresho bihagije byo gutunganya umusaruro, hitabwa cyane ku bahinzi bato, amakoperative, abagore, urubyiruko n’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse. Ikindi ni uguteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse bubungabunga ibidukikije."
Yasobanuye ko iyi gahunda izafasha kuzamura ubushobozi bw’abahinzi bato, kongerera agaciro umusaruro no gushyigikira ibikorwa bifasha urwego rw’ubuhinzi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko ubu bufatanye bukomeza umubano usanzwe hagati ya EU n’u Rwanda, ariko ko kuri iyi nshuro hibandwa cyane ku guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije kandi buhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Yagize ati: "Iyi gahunda ifite agaciro ka miliyoni 40 z’Amayero yerekana uruhare rwacu mu guteza imbere ubuhinzi. Twishimiye ko muri iyi gahunda tuzabasha gushyiraho ibikorwa bitandukanye bibungabunga ibidukikije ariko biteza imbere n’urwego rw’ubuhinzi."
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko iyi nkunga izunganira gahunda zisanzwe zashyizweho na Guverinoma zirimo kongera ubuso buhira, kuzamura umusaruro mu byanya byagenewe ubuhinzi (Food Basket Sites), no guteza imbere ibikorwa byo guhinga ku butaka bwatunganyijwe.
Yagaragaje ko intego ari ugukomeza kuzamura umusaruro kuri hegitari hifashishijwe uburyo bushya bujyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: "Tuvuga ko tuzamura umusaruro cyane kuri hegitari. Kugira ngo uwo musaruro uboneke hari uburyo bushya bugomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo uwo musaruro twifuza tuwubone, bigendanye n’ibi bibazo tugira by’imihindagurikire y’ibihe, imvura igwa itunguranye, imvura igwa ari nyinshi cyangwa ari nke. Ikigambiriwe rero ni uguhangana n’ibyo byose umusaruro ukaboneka."
Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzakomeza no gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ubutaka n’ibidukikije, birimo gutera ibiti mu mirima, kurwanya isuri ndetse no guteza imbere amoko y’ibihingwa ashobora kwihanganira ihindagurika ry’ibihe.
Ati: "Uyu mushinga uzakomeza kunganira ibikorwa byari bihari bijyanye no gutera ibiti mu myaka, kurwanya isuri, ndetse no gushaka andi moko mashya y’ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ibihe, kugira ngo tubashe kubona umusaruro uturutse ku bihingwa ariko nanone twita ku bidukikije."
Gahunda ya Hangaribihe izunganira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ndetse na Gahunda ya Gatanu y’Iterambere ry’Ubuhinzi (PSTA 5), hagamijwe kubaka ubuhinzi burambye, bwongera umusaruro kandi bushobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda.


