Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’umukino wa nyuma wa FIFA Series 2026, u Rwanda ruzakinamo na Estonia, ku wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026.
Umutoza Stephen Constantine yavuze ko uyu mukino uzaba utandukanye cyane n’uwo baherukaga gukina, ariko bakaba baramaze gusesengura neza uburyo Estonia ikina.
Yagize ati: "Estonia uzaba ari umukino utandukanye cyane. Ni ikipe ikomeye, iri ku murongo, ariko turabyumva uko bakina, uko bazakina, ariko twizeye gutsinda. Stade Amahoro ni iyacu, ni iy’Amavubi, abafana bazaba bahari ari benshi, rero tuzagerageza dutsinde."
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, na we yashimangiye ko abakinnyi bafite ubushake bwo kwitwara neza muri uyu mukino, cyane ko ari umwe mu mikino ikomeye bifuza gutsinda.
Ati: "Umukino uheruka na Grenada, twarawutsinze. Navuga ko abakinnyi bariteguye, barabyumva ko ariko bimeze, numva ko uburyo tujyana mu mukino butandukanye n’umukino uherutse."
Yakomeje agira ati: "Umukinnyi wese aba ashaka gutsinda umukino ukomeye, umukino abantu bose baba baziko bidashoboka. Turabizi neza ko ari umukino uzaba ukomeye ariko turagenda twiteguye, turabizi ko abafana bazaza, tunabasaba ko bazaza kudushyigikira. Natwe tuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo umukino tuzawutsinde."
Ibi bije bikurikira intsinzi Amavubi aheruka kubona atsinda Grenada ibitego 4-0, umusaruro watumye abakinnyi bagira icyizere cyisumbuyeho mbere yo guhura na Estonia.
Biteganyijwe ko uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro, aho abafana benshi bitezwe kuza gushyigikira Amavubi mu rugendo rwo gushaka intsinzi no gusoza neza imikino ya FIFA Series 2026.




