Breaking News

FIFA yakuriyeho ibihano Rayon Sports nyuma yo gukemura ibibazo byayo na Drissa Kouyaté

FIFA yakuriyeho ibihano Rayon Sports nyuma yo gukemura ibibazo byayo na Drissa Kouyaté
Imikino

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) ryamenyesheje Rayon Sports ko ryakuyeho ibihano ryari ryayishyiriyeho byo kutemererwa kwandikisha no kugura abakinnyi bashya, nyuma y’uko ibibazo iyi kipe yari ifitanye n’umunyezamu Drissa Kouyaté bikemutse burundu ku bwumvikane bw’impande zombi.

Ni amakuru akubiye mu ibaruwa FIFA yoherereje Rayon Sports kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, ivuga ko uru rubanza rwapfundikiwe burundu nyuma y’uko Drissa Kouyaté yemereye FIFA ko yahawe amafaranga yagombaga kwishyurwa.

Muri iyo baruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri FIFA, Americo Espallargas, iri shyirahamwe rivuga ko ryakiriye ibaruwa ya Drissa Kouyaté yemeza ko Rayon Sports yasohoje ibyo yasabwaga.

FIFA yagize iti: "Twafashe icyemezo cyo gufunga uru rubanza, kandi igihano cyo kubuzwa kwandikisha abakinnyi bashya cyari cyafatiwe Rayon Sports kivanyweho burundu."

Yakomeje isaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) guhita rikuraho n’ibihano byose byari byashyiriweho Rayon Sports ku rwego rw’imbere mu gihugu bijyanye n’iki kibazo.

Icyakora, FIFA yasobanuye ko iki cyemezo kireba gusa urubanza rwa Drissa Kouyaté, bityo kikaba kidakuraho ibihano bishobora kuba bifitanye isano n’ibindi birego byaba bikiri mu nzira.

Iki cyemezo kije gishimangira ibyo Rayon Sports yari yatangaje ivuga ko ibibazo yari ifitanye na Drissa Kouyaté byari byarakemutse ku bwumvikane bw’impande zombi, ndetse ko inyandiko zibigaragaza zari zaramaze gushyikirizwa FIFA.

Uku gusobanura kwakurikiwe n’uko Drissa Kouyaté nawe ubwe yahamije ko nta kibazo agifitanye na Rayon Sports, ashimangira ko yibanze ku gufasha iyi kipe mu mwaka mushya w’imikino.

Yagize ati: "Nta kibazo mfitanye n’ikipe. Njye na Perezida twarabyumvikanyeho. Nishimiye kuba nkiri umukinnyi wa Rayon Sports kandi nibanze ku gukora umwaka mwiza w’imikino."

Iki cyemezo ni inkuru nziza ku bakinnyi, ubuyobozi n’abafana ba Gikundiro, cyane cyane mu gihe iyi kipe iri mu myiteguro y’amarushanwa atandukanye arimo CECAFA Kagame Cup, CAF Confederation Cup ndetse na Shampiyona y’u Rwanda, by’umwihariko Gikundiro ikaba iri kwitegura gukina umukino mpuzamahanga wa gicuti uzayihuza na Gor Mahia yo muri Kenya muri Rayon Day iteganyijwe kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026, aho abafana bategereje kureba ikipe yabo yiganjemo abakinnyi bashya.

Kugeza ubu Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi bashya 15 ndetse inongeramo abatoza bashya barimo Habimana Sosthène nk’Umutoza Mukuru Wungirije na Hugo Tricárico utoza abanyezamu.

Ibaruwa ya FIFA imenyesha Rayon Sports ko yakomorewe

315 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE