Flolup imaze imyaka itatu itegurwa, igamije kubaka urubuga ruhuza abahanzi n’abakoresha ibihangano byabo binyuze mu ikoranabuhanga, hagamijwe koroshya ubucuruzi bw’umuziki no gutuma inyungu ziwukomokaho zirushaho kugera ku bawukora.
Frank Mario Sebudandi, Uhagarariye Flolup mu Rwanda
Uhagarariye Flolup mu Rwanda, Frank Mario Sebudandi, yavuze ko intego bafite ari ukubaka urubuga ruzafasha abahanzi nyarwanda kubona amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro ibihangano byabo no kubigeza ku isoko ryagutse.
Yasobanuye ko Flolup izahuza serivisi zirimo gutambutsa umuziki (streaming), gutanga uburenganzira bwo gukoresha ibihangano mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no koroshya uburyo bwo gutumira abahanzi mu bitaramo n’ibirori.
Yavuze ko abazajya bakoresha uru rubuga bazashobora kumva umuziki ku buntu binyuze mu matangazo yamamaza cyangwa bagakoresha uburyo bwa Premium bubafasha kuwumva nta matangazo arimo.
Sebudandi yavuze ko kugeza ubu Flolup ikiri mu cyiciro cyo kubaka ububiko bw’ibihangano by’abahanzi, ari na yo ntambwe ya mbere izatuma serivisi zose ziteganyijwe zitangira gukora neza.
Ati: "Turishimira intambwe tumaze gutera. Abahanzi benshi bakomeje gufungura konti kuri Flolup no gushyiraho ibihangano byabo. Kugeza ubu tumaze kwakira indirimbo zigera ku 150 z’abahanzi nyarwanda, kandi umubare ukomeje kwiyongera uko iminsi ishira."
Yakomeje avuga ko intego atari ugukusanya ibihangano gusa, ahubwo ari ukubaka urubuga ruzafasha umuziki nyarwanda kubona agaciro n’isoko rirambye.
Ati: "Kugeza ubu turi mu cyiciro cyo gukusanya ibihangano kugira ngo twubake ububiko bukomeye bw’umuziki nyarwanda. Icyo ni cyo kizadufasha mu minsi iri imbere gutangira gutanga inyungu zitandukanye ku bahanzi, zirimo amafaranga ava mu gutambutsa umuziki, gukoresha ibihangano mu bucuruzi no kubafungurira amasoko mashya haba mu Rwanda no hanze yarwo."
Yanagaragaje ko gushyira ibihangano kuri Flolup bitabuza umuhanzi gukomeza gukoresha izindi mbuga asanzwe acururizaho umuziki, ahubwo ko ari uburyo bwo kongera aho ibihangano bye bigera.
Ati: "Turashishikariza abahanzi bose gushyira ibihangano byabo kuri Flolup. Iyo ibihangano biri hamwe biroroha kubikurikirana, kubicunga no kubibyaza umusaruro mu buryo bwizewe kandi bugaragarira buri wese."
Umuyobozi wa Dream Records, Mutoni Juliet
Umuyobozi wa Dream Records, Mutoni Juliet, ari na we uhagarariye Flolup mu karere u Rwanda ruherereyemo, yavuze ko icyerekezo cyabo ari ugukorana bya hafi n’abahanzi no kubaka urubuga rutazafasha u Rwanda gusa, ahubwo ruzagera no ku bahanzi bo mu bindi bihugu byo mu karere.
Yagize ati: "Tuzakomeza gukorana n’abahanzi umunsi ku munsi hagamijwe guteza imbere inyungu zabo. Dutangiriye ibikorwa byacu mu Rwanda ariko mu minsi iri imbere tuzagukira no mu karere."
Abateguye Flolup bemeza ko uru rubuga ruzagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubucuruzi bw’umuziki nyarwanda, aho abahanzi bazajya babona inyungu zishingiye ku buryo ibihangano byabo bikoreshwa, bikanabafasha kugera ku bakunzi b’umuziki benshi ku rwego mpuzamahanga.
Uko ukora account kuri flolup kugirango utangire gushyiraho indirimbo unyuze ku rubuga www.flolup.com





