Ibi byagezweho binyuze mu mushinga ugamije kurwanya igwingira (Stunting Prevention and Reduction Project - SPRP), uterwa inkunga na Banki y’Isi, ugashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).
Uyu mushinga watangiye muri Gicurasi 2024, aho wavuguruye umuyoboro wa Mugamba I mu Murenge wa Gashenyi ndetse unongerera imbaraga uwitwa Mataba-Gitovu mu Murenge wa Muyongwe, ufite uburebure bwa kilometero 31.8.
Abaturage bamaze kwegerezwa aya mazi bavuga ko ari intambwe ikomeye bateye, kuko mbere byabasabaga gukora ingendo ndende bajya kuyashaka, rimwe na rimwe bakayabura burundu.
Aba baturage bavuga ko ayo mazi meza begerejwe abafasha mu isuku, gutegura amafunguro meza no kunoza imirire, bikagira uruhare mu kurwanya igwingira n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.
Banavuga ko kuri ubu, ubuzima bwabo bwahindutse ku buryo bugaragara, aho isuku yiyongereye, indwara zikagabanuka, ndetse n’iterambere rikiyongera mu miryango yabo.
Uwamariya Chantal wo mu Murenge wa Muyongwe ati: "Mbere amazi twayabonaga bigoranye cyane, tugera aho tuyavana mu bishanga. Hari n’igihe twararaga tudakarabye kubera kuyabura. Ubu turayabona hafi, ubuzima bwarahindutse."
Naho Niyonkuru Jean Bosco wo mu Murenge wa Gashenyi we yavuze ko kubona amazi hafi byagabanyije cyane indwara zaterwaga n’isuku nke: "Abana bahoraga barwaye impiswi n’izindi ndwara. Ubu ayo mazi ari hafi, isuku yarazamutse cyane, n’ubuzima buragenda neza."
Kugeza ubu, ingo 1,653 ni zo zimaze kwegerezwa amazi meza, mu gihe biteganyijwe ko haziyongeraho izindi ngo 1,569 zigizwe n’abaturage barenga 7,000 mu gihe cya vuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko iki gikorwa cyagabanyije indwara ziterwa n’isuku nke ndetse kikanafasha abaturage gukora imirimo yabo neza no kohereza abana ku ishuri batagize imbogamizi zo kujya kuvoma.
Yagize ati: "Kwegereza abaturage amazi meza ni imwe mu nkingi z’iterambere. Byatumye imibereho yabo irushaho kuba myiza kandi bigira uruhare mu kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza."
Meya Mukandayisenga Vestine
Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage gufata neza ibi bikorwa remezo, bakirinda kubyangiza no gukoresha amazi neza birinda isesagura, kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro igihe kirekire.
Kugeza ubu hari gukorwa imirimo yo kongerera imbaraga umuyoboro wa Bushyombori mu Murenge wa Rusasa, aho biteganyijwe ko uzarangira muri uyu mwaka wa 2026, ukazaba ugeza amazi meza ku ngo 1,569.

