Aya mahugurwa yabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, yateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Réseau de Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural binyuze mu mushinga SDSR-Rwanda, ku bufatanye n’umuryango w’Abanya-Canada witwa l’AMIE ndetse ku nkunga ya Global Affairs Canada.
Mu gihe cy’iminsi itatu, abajyanama 80 b’ubuzima baturutse mu mirenge yose y’Akarere ka Gasabo bahuguwe ku ngingo zitandukanye zirimo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’amategeko azigenga, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ingaruka zo gukuramo inda mu buryo butanoze ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ingaruka zaryo ku buzima bwo mu mutwe.
Mukayitete Annonciata, uyobora Réseau de Femmes
Umuyobozi wa Réseau de Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, Mukayitete Annonciata, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe hagamijwe guha abajyanama b’ubuzima amakuru agezweho ku mategeko mashya n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo barusheho gufasha abaturage babagana buri munsi.
Yagize ati: “Twabonye ko ari ngombwa guhugura abajyanama b’ubuzima kuko ari bo begera abaturage kurusha abandi. Hari itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuzima ryavuguruwe muri Nzeri 2025, abantu bakaba bakeneye amakuru arijyanyeho. Twifuje ko aba bajyanama bagira ubumenyi buhagije kugira ngo batange ubujyanama nyabwo, bakore ubukangurambaga bufite ireme kandi bafashe abaturage kubona serivisi nziza nk’uko amategeko abiteganya.”
Mukayitete yavuze kandi ko ikibazo cyo gukuramo inda mu buryo butizewe gikomeje gushyira ubuzima bw’abagore n’abakobwa benshi mu kaga, ashimangira ko amakuru nyayo n’ubujyanama butangwa n’abajyanama b’ubuzima bishobora kugira uruhare rukomeye mu kugabanya icyo kibazo.
Abitabiriye amahugurwa bavuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha guhindura uburyo batangagamo ubujyanama no kurushaho kwegera abaturage bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima bw’imyororokere.
Kayiraba Winny, Umujyanama w’Ubuzima
Kayiraba Winny, umujyanama w’ubuzima ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Kacyiru, yavuze ko mbere hari amakuru menshi atari asobanutse neza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ariko ko ubu yungutse ubumenyi buzamufasha gufasha abaturage mu buryo bunoze.
Yagize ati: “Twungutse byinshi cyane. Ubu ntabwo tuzajya twita gusa ku kuboneza urubyaro cyangwa malaria, ahubwo tuzajya dufasha n’abakobwa n’abagore bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, tubayobore kandi tubereke aho babonera serivisi zibakwiriye. Twanasobanukiwe amategeko agenga serivisi zo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko, bituma tuzajya dutanga amakuru y’ukuri kandi yizewe.”
Yongeyeho ko kimwe mu bintu by’ingenzi bungutse ari akamaro ko kubika ibanga ry’abagana abajyanama b’ubuzima, cyane cyane abakobwa n’abagore baba bafite ibibazo byihariye.
Etienne Nsengimana, Umujyanama w’Ubuzima
Etienne Nsengimana, uhagarariye abajyanama b’ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Gatsata, yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa biyemeje kuba intangarugero mu kugeza ku baturage amakuru y’ukuri ku buzima bw’imyororokere.
Ati: “Aya mahugurwa yaduhaye ubumenyi n’umukoro wo kujya kwegera abaturage aho batuye. Tugiye gukomeza guhugura urubyiruko, ababyeyi n’abandi baturage ku mategeko mashya ajyanye na serivisi z’ubuzima no ku buryo bwo kwirinda ibibazo byabangamira ubuzima bwabo. Twiyemeje kuba umuyoboro uhuza abaturage na serivisi z’ubuzima zibafasha kubaho neza.”
Abateguye aya mahugurwa bavuga ko bizeye ko ubumenyi bahawe buzafasha abajyanama b’ubuzima kurushaho gutanga ubujyanama bufite ireme, gukangurira abaturage gukoresha serivisi zemewe kandi bagafasha cyane cyane abakobwa n’abagore gufata ibyemezo bishingiye ku makuru y’ukuri.
Binyuze muri aya mahugurwa, hitezwe ko abaturage bo mu Karere ka Gasabo bazarushaho kubona amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere no kugera kuri serivisi zinoze, mu gihe abajyanama b’ubuzima bazakomeza kuba umusingi w’ingenzi mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.






