Breaking News

Gasabo/Kinyinya: Barashima umusanzu wa RDF na Polisi ugiye gutuma ubucucike mu mashuri ya GS Rwankuba bugabanuka

Gasabo/Kinyinya: Barashima umusanzu wa RDF na Polisi ugiye gutuma ubucucike mu mashuri ya GS Rwankuba bugabanuka
Mu Rwanda

Abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo baravuga ko inyubako nshya z’amashuri zubatswe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda n’abaturage zigiye kuba igisubizo kirambye ku kibazo cy’ubucucike bwari bumaze igihe bubangamiye imyigire y’abana bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa GS Rwankuba, aho bamwe bigaga mu mashuri arimo abanyeshuri barenga 80.

Ni ibyumba by’amashuri 15 n’ubwiherero 18 byatashywe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, hizihizwa ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, ibikorwa byahujwe no gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda byo gufasha abaturage mu bikora bitandukanye birimo iby’ubuvuzi n’iby’iterambere.

Ibi bikorwa byatwaye asaga miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda, bikaba byitezweho kugabanya ubucucike bwari bwarabaye imbogamizi ku ireme ry’uburezi muri iki kigo gifite abanyeshuri basaga ibihumbi bibiri.

Abanyeshuri bavuga ko kuba amashuri mashya yuzuye bibahaye icyizere cy’uko bagiye kujya biga mu bwisanzure, bakabona n’umwanya uhagije wo gukurikiranwa n’abarimu.

Niyonkuru Daniel na Ishimwe Fanny biga muri GS Rwankuba

Niyonkuru Daniel, umwe mu banyeshuri bize kuri GS Rwankuba, yavuze ko ubucucike bwatumaga hari ibikoresho by’ingenzi batabona uko babyifashisha.

Yagize ati: "Twigaga turi benshi cyane, hari ibikoresho bimwe twaburaga kwifashisha mu myigire. Isomero ntiryagiraga ibitabo bihagije kandi nta laboratwari twagiraga yo gukoreramo amasomo ngiro. Twizeye ko aya mashuri mashya azafasha gukemura ibyo bibazo, nubwo njye nsoje kwiga."

Ishimwe Fanny wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye yavuze ko kugabanuka kw’umubare w’abanyeshuri mu ishuri rimwe bizazamura ireme ry’imyigire.

Ati: "Aya mashuri agiye kudufasha gukemura ubucucike. Niba twigaga turi nka 70, twiteze ko ubu tuzajya twiga turi nka 30, bityo umwarimu abashe gukurikirana buri munyeshuri, aduhe imyitozo kandi adukosore neza, bitume tunatsinda kurushaho."

Ababyeyi na bo bavuga ko ari igisubizo bari bamaze igihe bategereje kuko ubucucike bwagiraga ingaruka ku myigire y’abana babo.

Kagabo Hubert

Kagabo Hubert, umwe mu babyeyi batuye hafi y’iki kigo cya GS Rwankuba, yavuze ko ibikorwa byakozwe n’Ingabo na Polisi bigaragaza uruhare rwazo mu iterambere ry’abaturage.

Ati: "Twishimiye iki gikorwa cyane kuko ubucucike bwari muri iri shuri bwaduteraga impungenge. Iyo abana baba benshi mu ishuri ntibashobora gukurikira neza amasomo, hakabamo ubushyuhe bwinshi kandi mwarimu ntabashe kugera kuri bose. Kuba Ingabo na Polisi zubaka ibikorwa nk’ibi ni ikintu cyerekana ko zitita ku mutekano gusa, ahubwo zinafasha abaturage mu iterambere."

Umuyobozi wa GS Rwankuba, Sibo B. Tito

Umuyobozi wa GS Rwankuba, Sibo B. Tito, yavuze ko ikigo cyari giane gifite ibyumba 24 byigirwamo n’abanyeshuri 2,071, ku buryo icyumba kimwe cyabaga kirimo abanyeshuri bagera kuri 86, ibintu byagiraga ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi, ndetse bigatuma abana bigaga muri iki kigo badatsinda uko bikwiriye.

Yagize ati: "Iki kibazo cy’ubucucike cyagiraga ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi kuko umwarimu gukurikirana abana 86 mu ishuri rimwe ntibyari byoroshye. Ubu hiyongereyeho ibyumba 15, bivuze ko byose hamwe bibaye 39, bityo iki kibazo kikazaba gikemutse ku rugero runini."

Yongeyeho ko kubura ibyumba by’amashuri byari byaranababuze aho bashyira icyumba cy’ikoranabuhanga (Smart Classroom), ariko ko guhera muri Nzeri 2026 abanyeshuri bazatangira kukigiramo.

Uyu muyoboi yahimiye byimazeyo uruhare rw’ingabo na polisi mu kurenda umutekani w’igihugu, barangiza bakongeraho no gutanga umusanzu mu bikorwa remezo birimo iby’uburezi n’ibindi by’iterambere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yahimye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi bamaze imyaka mu bikorwa nk’ibi by’bifasha Leta kongera ibikorwa remezo by’uburezi ahari abaturage benshi.

Ati: "Iri shuri ryari rifite ubucucike bukabije aho mu ishuri rimwe hashoboraga kuba harimo abana bari hagati ya 70 na 80. Kuba hiyongereyeho ibyumba 15 ni igikorwa gifasha abaturage batuye muri aka gace kandi kizamura ireme ry’uburezi.”

Irere Claudette yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi ari ingenzi ku gihugu n’abagituye, aboneraho gusaba abanyeshuri, abarimu n’abaturage gufata neza aya mashuri mashya kugira ngo azarambe kandi akomeze kugirira akamaro n’abo mu gihe kizaza.

Ati: “Ibi bikorwa rero iyo babyubatse, igisigaye ni ukubisigasira, iyo babihasize, barabikoze, ariko se bizagenda bite kugira ngo ab’ubu bige, ariko n’abo mu gihe kizaza nabo bige, ibyo rero bisaba kubisigasira."

Mu kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32 hanasozwa icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda na Polisi, kuri iki kigo cy’amashuri cya GS Rwankuba, hatashywe ibyumba by’amashuri 15, n’ubwiherero 18, byose bikaba byarubatse ku kigo cy’ingabo na polisi, bitwara asaga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri ibyo birori kandi hanatanzwe moto zigera ku 10 zahawe abari barabaswe n’ibiyobyabwenge bakaza kubireka nyuma y’uko basoje kugororerwa mu Kigo Ngorora Muco cya Iwawa, bakigishwa amategeko y’umuhanda banahabwa moto zizabafasha kwiteza imbere.

Abahawe moto nabo basabwe kuzikoresha mu bikorwa bibateza imbere no gukomeza ubuzima bushya birinda kongera kwisanga mu ngeso mbi.

171 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE