Breaking News

Gasabo: Urukuta rwagwiriye abari mu mirimo yo kubaka umwe ahasiga ubuzima

Gasabo: Urukuta rwagwiriye abari mu mirimo yo kubaka umwe ahasiga ubuzima
Mu Rwanda

Umuntu umwe yitabye Imana, abandi icyenda barakomereka nyuma y’uko urukuta rw’inzu rubagwiriye mu gihe bari mu mirimo yo kubaka mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, mu Mudugudu w’Urumuri, Akagari ka Kibagabaga, hafi ya Mavase ku cyapa cya 370 ku muhanda uva Kibagabaga werekeza Kimironko.

Amakuru y’abaturage bari hafi y’aho byabereye avuga ko bamwe mu bakozi bari batangiye akazi, abandi bakiri mu myiteguro yo kugatangira, ari bwo urukuta rw’inzu yegeranye n’inyubako bari barimo kubaka rwahise rusenyuka rurabagwira.

Abaturage bumvise urusaku rw’iyo mpanuka bahise bihutira gutabara, bafatanya gukuramo abagwiriwe n’urukuta mbere y’uko Polisi n’izindi nzego z’ubutabazi zihagera.

Umwe mu baturage wari hafi y’aho byabereye yagize ati: "Twarimo twumva abantu batabaza, duhita twiruka. Twasanze urukuta rwabagwiriye, dutangira kubakuramo uko dushoboye mbere y’uko inzego z’umutekano zihagera."

Abaturage bavuga ko bisa naho urwo rukuta rwari rumaze igihe bigaragara ko rushobora guteza impanuka, ndetse ko nyirarwo yari yaragiriwe inama yo kurusenya akongera kurwubaka bushya kuko fondasiyo yarwo yari yarangiritse.

Undi muturage yavuze ati: "Nyiri nzu yari yaragiriwe inama yo kurusenya kuko rwagaragaraga ko rutagifite imbaraga. Twumvaga ko rwashoboraga guteza ikibazo, ariko ntabwo yabikoze."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko yahitanye umuntu umwe mu gihe abandi icyenda bakomerekeye muri yo.

Yagize ati: "Ni impanuka yabaye ahagana saa sita. Urukuta rwaguye rugwira abantu bari barimo gukora imirimo y’ubwubatsi. Kugeza ubu umuntu umwe ni we umaze kwitaba Imana, mu gihe abandi bakomerekeye muri iyo mpanuka. Polisi n’izindi nzego zibishinzwe zahise zitabara, naho iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka."

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho, mu gihe umurambo w’uwitabye Imana wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru.

Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye isenyuka ry’uru rukuta n’icyaba cyarateje iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe.

288 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE