U Mulindi w’Intwari ni agace gakomeye mu mateka yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hateguriwe umugambi wo kubohora igihugu. Ni hamwe mu hantu hafatiwe ibyemezo by’ingenzi byagize uruhare mu guhindura amateka y’u Rwanda.
Nubwo bimeze bityo, abaturage bavuga ko iterambere ryaho ritajyanye n’agaciro k’amateka ahabarizwa.
Abaturage bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko amateka akomeye y’aha hantu atakomeza kuba izina gusa, ahubwo ajyanishwa n’ibikorwa remezo bigezweho byatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza, ndetse n’aka gace kakagira isura ijyanye n’agaciro gafite mu mateka y’u Rwanda.
Nsabimana Emable, utuye mu Mudugudu wa Santire Mulindi, agaragaza ko aka gace gafite amateka akomeye ariko katitabwaho mu bijyanye n’iterambere.
Ati: “Ku Mulindi w’Intwari ni ho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye, ariko usanga umuturage waho yarasubiye inyuma. Iyi santire nta terambere rifatika ifite, nta hoteli, nta bikorwa remezo byatuma umuntu ahaza akahakirira abashyitsi.”
Akomeza avuga ko kubura ibikorwa remezo, cyane cyane imihanda, biri mu bituma aka gace kadatera imbere.
Ati: “Umuhanda uduhuza na Nyagatare ukozwe byadufasha guhahirana, tukabona ibihingwa ku giciro gito natwe tukabijyanayo. Byazamura ubucuruzi n’ubuhinzi, abaturage bagatera imbere.”
Banyanga Augustin, na we utuye muri Santire Mulindi, ashimangira ko ubwigunge aka gace karimo buterwa ahanini no kubura umuhanda wa kaburimbo.
Ati: “Iyi santire iri mu bwigunge kubera kubura umuhanda. Hano ni ahantu h’amateka akomeye, hakwiriye umuhanda ugera no ku hantu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakoreye ibikorwa byo kubohora igihugu. Iyo uba uhari, abashoramari n’abakerarugendo baza ku bwinshi.”
Yongeyeho ko kuba nta hoteli n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bihagije bihari bituma abaturage bajya gushakira serivisi kure, bigatwara amafaranga menshi.
Ati: “Nk’ubu tujya gukodesha aho dukorera ubukwe i Byumba, bigatwara amafaranga menshi. Iyo hano haba hari hoteli nziza, byadufasha cyane, n’abashoramari bakaza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko aka gace gafite amahirwe menshi y’ishoramari, kandi ko hari gahunda yo gukomeza kukazamura mu rwego rw’ibikorwaremezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, yavuze ko Mulindi w’Intwari ari ahantu h’agaciro gakomeye ku gihugu, kandi hakwiye kubyazwa umusaruro mu iterambere.
Ati: “Mulindi ni ahantu hafatiwe ibyemezo bikomeye byo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu. Ni ahantu h’amateka akomeye, kandi turashishikariza abantu kuhaza no kuhakorera ishoramari.”
Yagaragaje ko hari ibikorwa Leta imaze kuhageza birimo kubaka inzu ndangamateka izafasha gukurura abakerarugendo.
Ati: “Harimo kubakwa inzu ndangamateka izajya igaragaza amateka yo kubohora igihugu, bikazatuma haza abantu benshi. Ibi bizatuma hakenerwa serivisi zitandukanye zirimo amahoteli n’ubucuruzi.”
Ku bijyanye n’imihanda, yavuze ko nubwo hakiri imbogamizi z’ingengo y’imari, hari imishinga iri gutegurwa izafasha guhuza aka gace n’utundi.
Ati: “Dufite umushinga w’umuhanda uzahuza Nyagatare, Mulindi n’ibindi bice. Intego ni ukugira imihanda iramba ya kaburimbo izafasha ubuhahirane n’iterambere.”
Yakomeje ashimangira ko kuba Mulindi yegereye umupaka wa Gatuna ari amahirwe akomeye ku bashoramari.
Ati: “Uwashora imari ku Mulindi ntiyahomba. Ni ahantu h’amateka, hageranye n’umupaka, kandi hazaza abantu benshi bakeneye serivisi zirimo amahoteli n’ubucuruzi.”
Ubwo ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, habaga inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’abashoramari ndetse n’abikorera batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu ku bufatanye na RDB, hagamijwe kubagaragariza amahirwe yo gushora imari muri aka Karere kugira ngo babone umusaruro, hagaragajwe imishinga y’iterambere itangukanye itegenijwe muri aka karere, muri iyo mishinga harimo imihanda n’ibindi bikorwa y’iterambere biteganywa mu gacya ko ku Mulindi w’Intwali, cyane ko ari ahantu hegereye umupaka wa Gatuna.







