Gicumbi/Rutare: Barasaba kubakirwa inzu ndangamurage igaragaza amateka y’Abami bahatabarijwe

Gicumbi/Rutare: Barasaba kubakirwa inzu ndangamurage igaragaza amateka y'Abami bahatabarijwe
Amateka n’umuco

Abaturage bo mu Murenge wa Rutare, mu Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, barasaba ko hakubakwa inzu ndangamurage izajya igaragaza amateka y’Abami n’Abagebekazi batabarijwe kuri uyu musozi, aho bavuga ko ari uburyo bwo kubungabunga amateka y’igihugu no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mateka.

Aba baturage bavuga ko mu gihe hatakubakwa cyangwa ngo hashyirweho ibimenyetso bigaragaza amateka y’abami 6 n’abagabekazi 4, batabarijwe kuri uyu musozi byazatera ingaruka mbi zo gutuma amateka meza yaranze abami bayoboye igihugu cy’u Rwanda azimangatana.

Muyombano Pierre Calestin, umuturage wo i Rutare, avuga ko uyu musozi wagiye ubamo amateka yihariye kuva kera, aho hashyingurwaga abami n’abagebekazi bagera ku 10.

Agira ati: “Iwacu ni i Rutare, kuva mu mwaka wa 1740. Hano hari imisezero y’Abami n’Abagebekazi, abami ni 6 n’abagebekazi 4. Ni kwa Kigeri Rwabugiri aho tugihagaze ubu. Gusa hari ibindi bimenyetso by’amateka byarasenyutse, nta kintu gihari kiranga ayo mateka, kandi turifuza ko nibura hashyirwaho ikimenyetso kigaragaza aho abo bami batabarijwe, cyangwa se igiti kibigaragaza. Ni ingenzi kugira ngo amateka yacu ntazasibangana kandi abana bacu bazabashe kuyamenya.”

Yongeyeho ko kubaka aho hazajya habikwa amateka, nko mu buryo bw’inzu ndangamurage, byafasha gukomeza gusigasira amateka y’u Rwanda, kandi bikagira akamaro ku bukerarugendo.

Ati: “Nibura hagiye hubakwa inzu ndangamurage izajya ibika amateka y’Abami n’Abagebekazi batabarijwe i Rutare, aho abashaka kumenya amateka bazajya basura, bakamenya ibyabaye. Ibi bizafasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’igihugu, kandi n’abakireba hanze bazajya bamenya umuco n’amateka yacu. N’ubwo ubu hatari amahoteri cyangwa amazu y’abashyitsi, iterambere riraza, kandi ibikorwa byo gushora imari mu bukerarugendo bizakurikiraho.”

Hon. Bizimana Jean Baptiste, wahoze ari umwe mu bagize umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko amateka ya Rutare ari ingenzi cyane ku gihugu kandi agomba kurindwa no kumenyekanisha, aho yagarutse ku byo yakoze ari umuyobozi mu cyahoze ari Komine Rutare, ahashyira ikimenyetso ku musezera w’Umwami Kigeri IV Rwabugiri.

Ati: “Kuriya ni igikorwa twatekereje igihe kirekire. Amateka twari dusanzwe tuyazi, amwe twasomye, ayandi tuyabwirwaga n’ababyeyi bacu. Hari igihe ingoma yashakaga kuyasiba, abantu bakayubaha kandi batinyaga kuhahinga. Noneho ubu biragaragara ko hari ibyahungabanyijwe, n’ubwo hari aho usanga hasigaye igiti kimwe cyangwa ibimenyetso bike. Twifuza ko ibi bimenyetso byasubirwaho, haba mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa igipande cy’icyapa kigaragaza amateka y’Abami n’Abagebekazi, kugira ngo abazasura Rutare bamenye amateka nyayo.”

Yongeyeho ko kubaka inzu ndangamurage igaragaza amateka y’abami batabarijwe mu musozi wa Rutare, bizafasha gukurura ba mukerarugendo bifuza kumenya amateka y’u Rwanda, bikazanira abaturage amahirwe y’akazi n’amafaranga.

Ati: “Iyo urebye mu mahanga, usanga barasigasira ibimenyetso by’amateka yabo, aho abami babo batabarizwa, kandi babikora ku buryo buhoraho. Natwe ni ngombwa ko dushyira mu bikorwa iki gitekerezo, kugira ngo urubyiruko rwacu, abuzukuru n’abanyarwanda b’ahazaza bazabashe kumenya amateka y’ahantu hatandukanye, by’umwihariko i Rutare.”

NZABONIMPA Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yashimye igitekerezo cyo kubaka museum no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mateka y’Abami n’Abagebekazi batabarijwe i Rutare.

Agira ati: “Iyo turebye ku mahirwe dufite mu Karere ka Gicumbi, harimo n’ahantu hatabarijwe abami n’abagebekazi i Rutare. Iki ni igice cyihariye gishobora gushorwamo imari mu bukerarugendo. Nitumara gutunganya iyi site, abashaka kumenya amateka bazahasura, bikazazana amahirwe ku baturage. Twiteguye kandi gushyiraho ibikorwaremezo birimo imihanda myiza izagera aho, kugira ngo abashyitsi bagera i Rutare babashe kugera mu buryo bworoshye kandi batezwe imbere n’ubukerarugendo.”

Yongeyeho ko guteza imbere site nk’iyi bizafasha Rutare kumenyekana nk’igice cyunganira umujyi wa Byumba mu bukerarugendo, kandi hakazashyirwaho imihanda, amahoteri, n’ibindi bikorwaremezo bifasha abakunzi b’amateka kugera ku hantu habereye, bityo bikazazana inyungu ku baturage no ku karere muri rusange.

Rutare ni umusozi ubitse amateka akomeye y’abami bayoboye u Rwanda, cyane ko ari ho hatabarizwaha abami bitwa ba Mutara, abitwa ba Kigeri n’abitwa ba Cyirima, hakaba haratabarijwe Abami 6 n’abagebekazi 4, bose hamwe bakaba ari 10. Abami ni Kigeri I Mukobanya, Kigeri II Nyamuheshera, Kigeri III Ndabarasa, Kigeri IV Rwabugiri, Mutara I Semugeshi na Mutara II Rwogera. Naho abagabekazi ni Nyirakigeri Nyanguge, Nyirayuhi, Nyirakigeri Rwesero na Nyiramibambwe Nyiratamba.

Abaturage n’abayobozi bahuriza ku ngingo imwe ko gushyiraho inzu ndangamurage no guteza imbere ubukerarugendo bw’amateka ari uburyo bwo kwigisha urubyiruko, kubungabunga amateka y’igihugu, no kuzana iterambere rirambye ku baturage bo mu Murenge wa Rutare, Akarere ka Gicumbi ndetse n’iguhugu muri rusange.

1314 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE