Ni umukino wakurikiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, usanzwe ari umuterankunga mukuru wa CECAFA Kagame Cup kuva mu 2002, aho atanga ibihembo bihabwa amakipe atatu yitwaye neza.
Nubwo APR FC yatangiye umukino igaragaza ubushake bwo gusatira izamu rya Gor Mahia, by’umwihariko mu minota 30 ya mbere, ntiyigeze ibasha kubyaza umusaruro uburyo yagiye ibona.
Djibrill Ouattara, William Togui na Gilbert bagerageje gushaka uburyo bwo gufungura amazamu, ariko umunyezamu Bryne Omondi Odhiambo akomeza kubabera ibamba.
Nyuma y’iminota 30, umukino wahise uhindura isura.
Ku munota wa 32, Mike Evans Kibwage yafunguye amazamu atsindishije umutwe nyuma ya koruneri yatewe neza, bituma Gor Mahia iyobora umukino.
Hashize iminota ibiri gusa, Ariste Patrick Ekandjoum Essombe yarekuriye mu izamu rya APR FC ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rushundura, Gor Mahia isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 2-0.
APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere, ariko ahubwo Gor Mahia ikomeza kuyobora umukino.
Ku munota wa 63, Paul Okoth Odhiambo yatsinze igitego cya gatatu nyuma yo guhanahana umupira neza na bagenzi be.
Ku wa 79, Sariff Sabuni Sirengo yacenze myugariro Byiringiro Jean Gilbert amurambika hasi mbere yo guhereza Lesley Otieno Owino umupira woroshye awushyira mu izamu, atsinda igitego cya kane.
Mu minota ya nyuma y’umukino, ku wa 87, Ebenezer Assifuah yatsinze igitego cya gatanu, ashyira akadomo ku mukino wabaye mubi cyane ku ruhande rwa APR FC.
Nubwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye umukino ifite icyizere, uko iminota yagendaga ishira ni ko icyizere cyagiye kiyoyoka.
Abakinnyi bayo baranzwe no kugira ubunebwe no kudahuza neza mu kibuga, bamwe bagongana ku myanya imwe, ndetse ubwugarizi bwagiye bukora amakosa yabyajwe umusaruro na Gor Mahia.
Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba APR FC bagaragaye bafite umunaniro n’umuvuduko muke, ibintu byorohereje Gor Mahia gukomeza kuyisatira no kuyirusha ku buryo bugaragara.
Abafana ba APR FC bari batangiye umukino bafite icyizere, na bo bagiye bacika intege uko ibitego bya Gor Mahia byisukiranyaga rya Nyamukandagira, mu gihe bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari muri Stade Amahoro baririmbaga indirimbo zo gushyigikira Gor Mahia.
Iyi ntsinzi y’ibitego 5-0 ihise ishyira Gor Mahia ku mwanya wa mbere by’agateganyo mu Itsinda A, mu gihe APR FC itangiye irushanwa itsindwa mu buryo bugayitse cyane ndetse iraye ku mwanya wa myuma muri iri tsinda.
Undi mukino wari wabanje wo muri iri tsinda A, Vipers SC yo muri Uganda yatsinze Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ibitego 3-0. Ibi bikaba bisobanuye ko APR FC ari yo ya nyuma muri iri tsinda, cyane ko ari yo yatsinzwe ibitego byinshi 5-0.
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Gor Mahia babanje mu kibuga





