Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2026, muri gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe ibidukikije mu Rwanda no gusoza ku mugaragaro icyiciro cya mbere cya Green Amayaga, hanatangizwa icyiciro cya kabiri kizakomeza ibikorwa byo kubaka ubudahangarwa bw’abaturage mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ni gahunda yahujwe n’umuganda rusange wakorewe ku musozi wa Rwatano mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, aho Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay n’abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage mu guca imirwanyasuri kuri uwo musozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko Green Amayaga yahinduye ubuzima bw’abaturage ndetse ikanafasha akarere kwesa imihigo, ndetse ko bizeye ko icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kizarushaho gutuma abaturage b’aka karere batera imbere mu mibereho, ubukungu ndetse no mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati: "Mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wa Green Amayaga hakozwe ibikorwa byinshi byahinduye ubuzima bw’abaturage muri aka karere kacu, kandi abaturage turi kumwe hano ni abahamya bo guhamya ibyiza by’uwo mushinga. Muri make uyu mushinga hari aho wavanye abaturage b’Akarere ka Gisagara."
Yakomeje ashimangira ko ibiti byinshi bigaragara muri aka karere byatewe binyuze muri Green Amayaga, asaba abaturage kurushaho kwita ku bikorwa by’icyiciro cya kabiri kugira ngo umusaruro uzarusheho kwiyongera.
Ati: "Iyo winjiye mu Karere ka Gisagara amaso arakwihera ko ibiti byatewe kandi tuzakomeza kubyongera kuko ntituragera aho tujya."
Abaturage bavuga ko ibikorwa by’umushinga byabahaye inyungu zigaragara haba mu kubungabunga ubutaka bwabo bwajyaga butwarwa n’isuri no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Birindwa Jean Paul, uhinga avoka mu Murenge wa Mamba
Birindwa Jean Paul, umuhinzi wa avoka mu Murenge wa Mamba, yavuze ko Green Amayaga yahinduye agaciro k’ubutaka bwabo ndetse ikabafasha guhangana n’isuri.
Ati: "Kubera Green Amayaga, imirima yacu yagize agaciro. Nta bwo byarekeye aho, ahubwo twabungabunze ubutaka. Twahuraga n’ikibazo cy’isuri, aho ibiti bigereyemo isuri yaragabanutse. Icya gatatu twatangiye kubona umusaruro kugeza uyu munsi twatangiye gusoroma imbuto."
Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yavuze ko Umuganda ari ikimenyetso cy’ubumwe, inshingano rusange no kurengera ejo hazaza h’Abanyarwanda.
Yagize ati: "Uyu munsi ni umunsi wo kwishimira ibyo twagezeho, ariko nanone ni umunsi wo gutangiza intangiriro nshya. Turishimira ibyagezweho muri Green Amayaga ya mbere, ariko tunatangiza ku mugaragaro Green Amayaga ya kabiri."
Yashimye uburyo abaturage bagize uruhare mu bikorwa by’umushinga, avuga ko ibyagezweho atari ibya Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije muri REMA cyangwa UNDP ahubwo ari iby’abaturage ubwabo.
Ati: "Ibyo twishimira uyu munsi ni umusaruro w’abaturage ubwabo. Si ibyagezweho na REMA cyangwa UNDP gusa, ahubwo ni ibyagezweho n’abaturage bahisemo guhindura ibikorwa byanditse ku mpapuro bikaba ibikorwa bifatika byahinduye ubuzima."
Yagaragaje ko umushinga werekanye ko bishoboka mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga ibidukikije icyarimwe.
Ati: "Twerekanye ko dushobora kuzamura imibereho yacu kandi tugakomeza no kubungabunga ibidukikije."
Dr. Fatmata yavuze ko Green Amayaga II izarenga ku ibikorwa byo gutera ibiti no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima, akagera no kongerera agaciro umusaruro ukomoka kuri ibyo bikorwa.
Ati: " Ntabwo bizaba ari ugutera ibiti by’imbuto gusa, ahubwo ni ugutuma izo mbuto zibyazwa umusaruro ufite agaciro ku isoko, zitunganywe kandi zitange imirimo n’amafaranga ku baturage."
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko Green Amayaga yahinduye igice cy’Amayaga benshi babonaga nk’ahantu henda guhinduka ubutayu.
Ati: "Igice cyari cyarabaye nk’ubutayu, ariko uyu munsi uhageze wese aravuga ngo hano hari ikintu cyahakozwe."
Yongeyeho ko kimwe mu byaranze uwo mushinga atari ibikorwa byonyine ahubwo ari impinduka mu myumvire y’abaturage ku kubungabunga ibidukikije, yizeza ko mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, abatuye muri aka gace k’Amayaga bazarushaho gutera imbere no kubungabunga ibidukikije ku buryo bushimishije.
Ati: "Icyo dushimira cyane uyu mushinga ntabwo ari ibikorwa gusa, ahubwo wagize uruhare rukomeye cyane mu guhindura imyumvire y’abaturage bacu cyane cyane mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima."
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko Green Amayaga yatangiye hagamijwe gukemura ikibazo cy’isuri n’igisa n’ubutayu byari byugarije igice cy’Amayaga.
Ati: "Ni umushinga watangiye ugamije gusana ibidukikije byari byarangijwe hano muri iki gice cy’Amayaga, harimo isuri ikabije, hendaga kuba ubutayu mu by’ukuri."
Yavuze ko ibikorwa byakozwe byahujwe n’iterambere ry’imibereho y’abaturage, birimo gutanga amatungo, gutera ibiti by’imbuto no guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka.
Juliet Kabera yanavuze ko icyiciro cya mbere cyatwaye miliyoni zirindwi z’Amadolari ya Amerika, mu gihe icyiciro cya kabiri kizashorwamo arenga miliyoni 20 z’Amadolari, aho yemeza ko muri icyo cyiciro uyu mushinga uzakorera ahantu hanini ugereranije n’aho igice cya mbere cyageraga.
Ati: "Ubu twongeyeho n’utundi turere tubiri ari two Muhanga na Huye, byiyongereye kuri Kamonyi, Nyanza, Gisagara na Ruhango."
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko ibyagezweho muri Green Amayaga ari gihamya y’uko ubufatanye bushobora gutsinda ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: "Iyi gahunda iratwereka imbaraga z’ubufatanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’iyangirika ry’ubutaka."
Yibukije ko aka gace kari karugarijwe n’ibibazo birimo amapfa, isuri n’iyangirika ry’amashyamba, ariko ko ubu hari impinduka zigaragara.
Ati: "Izi ngorane zikaba zaragize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima, ariko ubufatanye bwa REMA, abaturage n’inzego z’ubuyobozi bw’uturere bwazanye impinduka."
Yasabye abaturage gukomeza gusigasira ibyagezweho kugira ngo iterambere ryubakirwe ku byamaze kugerwaho.
Ati: "Uko tugenda dutera imbere, dutere imbere koko, kugira ngo n’uza kugira icyo yongeraho acyongereho byabindi byakozwe mbere bigihari."
Icyiciro cya mbere cy’umushinga Forest Landscape Restoration in Amayaga Region Project uzwi nka Green Amayaga cyatangijwe mu 2020 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Ibidukikije (GEF), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA).
Ugamije gusana amashyamba yangiritse, kongera ubushobozi bwo kwihanganira imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ukaba warakoreye mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.
Iki gice cya mbere cy’umushinga Green Amayaga cyashyizwe mu bikorwa mu mwaka 6 ishize, gishojwe hamaze guterwa ibiti kuri hegitari 13.886 no ku nkengero z’imigezi zirenga kilometero 93 mu turere tune.
Hatewe ibiti by’imbuto 243.834 birimo avoka, macadamia, imyembe, amaronji na mandarine, hatangwa imbabura za kijyambere 21.000 mu miryango itishoboye yo muri Kamonyi na Ruhango.
Abaturage 6.583 bahuguwe ku buhinzi bubungabunga ibidukikije, hatangwa amatungo 3.113, hahangwa imirimo 91.774, hanashyigikirwa amatsinda 22 yo kwizigama arenga miliyoni 94 Frw, ndetse n’ibigo by’amashuri 20 byahawe ibikoresho bya Gaz yo kwifashisha batekera abanyeshuri.
Nk’uko bigaragazwa na REMA, icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyatwaya agera kuri miliyoni 7 z’Amadorali y’Amerika yatanzwe n’abafatanyabikorwa hakiyongeraho ibikorwa bitandukanye b’abaturage n’ibya Leta y’u Rwanda.
Biteganijwe ko icyiciro cya kabiri nacyo kizamara imyaka 6, kikazakorera mu turere 6 tugize intara y’Amajyepfo y’u Rwanda, aho kizatwara amadorari y’Amerika arenga miliyoni 20, hakaziyongeraho ibikorwa bitandukanye bya Leta y’u Rwanda n’abaturage.
Abarushije abandi mu ishyirwa mu bikorwa rw’icyiciro cya mbere cy’umushinga Green Amayaga bashimiwe
Abayobozi barangajwe imbere na Minisitiri w’Ibidukikije bitabiriye gahunda yo gusoza Green Amayaga I yatangizwa Green Amayaga II
Bacinye akadiho bishyimira ibyagezweho mu mushinga Green Amayaga I
Bacukuye imiryanyasuri mu muganda wo gutangiza icyumweru cy’ibidukikije mu Rwanda, no gusoza Green Amayaga I, hatangizwa icyiciro cya kabiri
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, n’Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, bakora umuganda wo gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Rwatano mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara






















