Hagaragajwe ko Afurika igifite icyuho kinini cy’ishoramari mu buhinzi

Hagaragajwe ko Afurika igifite icyuho kinini cy'ishoramari mu buhinzi
Mu Rwanda

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n’Ibiribwa (Africa Food Systems Forum, AFSF 2026) bagaragaje ko umugabane wa Afurika ugifite icyuho gikomeye cy’ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi, ibintu bavuga ko bikomeje kudindiza iterambere ry’urwego rw’ibiribwa n’ubukungu muri rusange.

Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 02 Mata 2026, mu muhango wo gutangiza ibikorwa by’iyi nama wabereye i Kigali, ihurije hamwe abayobozi ba za guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera ndetse n’abahinzi.

Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’Ubuhinzi (AGRA), yavuze ko Afurika ifite icyuho cy’ishoramari kirenga miliyari 100 z’amadolari ya Amerika buri mwaka mu rwego rw’ibiribwa.

Yagize ati: “Iki cyuho si imibare gusa, ni ikimenyetso cy’uko hakenewe ingamba zihamye zo kongera ishoramari mu buhinzi kugira ngo Afurika ibashe kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubukungu bwayo.”

Yongeyeho ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu myaka ishize, hakiri ikibazo cy’uko ishoramari ridahagije ugereranyije n’ibikenewe kugira ngo ubuhinzi buhinduke urwego rutanga umusaruro uhagije kandi urambye.

Umuyobozi wa Alliance for a Green Revolution in Africa, Alice Ruhweza, na we yashimangiye ko hakiri ibikenewe byinshi mu kongera ishoramari no kunoza imikorere y’urwego rw’ubuhinzi.

Ati: “Hari intambwe imaze guterwa, ariko ntiragera aho twifuza. Ubuhinzi bugomba kuba ubucuruzi bufite inyungu, aho kuba uburyo bwo kwibeshaho gusa.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Télésphore Ndabamenye, yavuze ko gushora imari mu rwego rw’ibiribwa ari ingenzi mu gukumira ibibazo bikomeye byugarije imibereho y’abaturage.

Ati: “Iyo ishoramari ridahari, ingaruka zirimo inzara, ubushomeri n’ihungabana ry’ubukungu ziriyongera. Ni yo mpamvu gushora imari mu buhinzi bidakwiye gufatwa nk’amahitamo, ahubwo bikwiye gufatwa nk’inshingano.”

Insanganyamatsiko y’iyi nama igaragaza ko Afurika igomba gushyira imbaraga mu gushora imari mu rwego rw’ibiribwa, hagamijwe kugaburira abaturage bayo, guhanga imirimo no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije ubukungu.

Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n’Ibiribwa (Africa Food Systems Forum, AFSF 2026) iteganyijwe kuba muri Nzeri 2026 mu Kigali, aho izahuza abarenga 4,500, bakazaganira ku cyerekezo cy’imyaka iri imbere mu guhindura urwego rw’ibiribwa muri Afurika.

657 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE