Breaking News

Hagiye gutangwa miliyari 3.9 z’amadolari zizafasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubungabunga ibidukikije

Hagiye gutangwa miliyari 3.9 z'amadolari zizafasha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere kubungabunga ibidukikije
Ubukungu

Ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi byiyemeje gutanga miliyari 3.9 z’amadolari ya Amerika mu Kigega Mpuzamahanga cyo Kubungabunga Ibidukikije (GEF), mu rwego rwo gushyigikira gahunda nshya y’imyaka ine igamije gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajuambere kwihutisha ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bitarenze 2030.

Aya mafaranga azifashishwa cyane cyane mu gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere guhangana n’ibibazo bikomeye byangiza ibidukikije, no guteza imbere iterambere rirengera kamere, rifitiye akamaro abaturage ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Iyi gahunda nshya izwi nka GEF-9 izatangira muri Nyakanga 2026 ikageza muri Kamena 2030.

Biteganyijwe ko hazongerwaho andi mafaranga mu nama y’Inama Nkuru ya GEF izaba mu mpera za Gicurasi, mbere y’uko hemezwa burundu ingengo y’imari yose izakoreshwa muri iyi gahunda.

Umuyobozi w’agateganyo wa GEF, Claude Gascon, yavuze ko aya mafaranga agaragaza ko isi igifite ubushake bwo kurengera ibidukikije nubwo hari izindi mbogamizi z’ingenzi ziri kwitabwaho.

Yagize ati: “Iyi nkunga itanga ubutumwa bukomeye ko isi idateze gucika intege ku bijyanye no kurengera kamere. Ibihugu byatanze inkunga byagaragaje ubushake bwo gushyigikira ejo hazaza heza h’isi.”

GEF ikora nk’urwego rufasha mu gutera inkunga amasezerano mpuzamahanga arimo ayo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Convention on Biological Diversity), ay’umuryango w’abibumye arebana na gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (United Nations Framework Convention on Climate Change) , ay’umuryango w’abibumye arebana no guhangana n’ibibazo bituma habahi ubutayu (UN Convention to Combat Desertification) n’andi agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, iyangirika ry’ibidukikije n’ibindi bibazo byugarije isi.

Ubudage bwagaragaje ko bushyigikiye iyi gahunda, aho Niels Annen yavuze ko ubufatanye mpuzamahanga bukenewe kurusha ikindi gihe cyose mu kurengera isi.

Yagize ati: “Dukeneye gufatanya kurengera isi ku bw’inyungu z’ibisekuru bizaza. Iterambere rirambye rigomba kujyana no kurengera ibidukikije.”

Iyi nkunga ije mu gihe raporo zitandukanye zigaragaza ko urusobe rw’binyabuzima n’ibidukikije biri kugenda byangirika ku muvuduko mwinshi, ku buryo isi iri kwegera ahantu hashobora guteza ingaruka zikomeye.

Mu myaka ine iri imbere, GEF izibanda ku bintu bine by’ingenzi birimo:

  • Gushyira hamwe gahunda zitandukanye mu nzego nk’ubuhinzi, ingufu, ubuzima n’imijyi, hagamijwe kugabanya ibikorwa byangiza ibidukikije;
  • Gushishikariza ishoramari ry’abikorera kugira ngo ryunganire inkunga za Leta;
  • Guteza imbere ubufatanye burimo inzego za Leta, sosiyete sivile, urubyiruko n’abagore;
  • Kongera inkunga ihabwa ibihugu bikennye n’ibirwa bito, ndetse n’abaturage kavukire.

Richard Bontjer, umwe mu bayobozi b’Inama Nkuru ya GEF, yavuze ko iyi nkunga ari icyizere gikomeye ku bushobozi bw’iki kigega mu gutanga umusaruro ugaragara.

Ati: “Mu gihe buri dorari rigomba gukoreshwa neza, GEF igaragaza ko ikwiye gushorwamo imari kuko itanga ibisubizo bifatika.”

Inama ya 71 ya GEF izabera mu mujyi wa Samarkand kuva ku ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 3 Kamena 2026, mbere y’Inteko Rusange ya munani y’iki kigega, aho ibihugu bizatangaza ku mugaragaro ingano y’inkunga byiyemeje gutanga.

Iyi gahunda itegerejweho gufasha isi kugera ku ntego zo kubungabunga ibidukikije mu mwaka wa 2030, binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byo mu Majyaruguru n’ibyo mu Majyepfo y’isi.

3024 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE