Kuri uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twese hamwe turandure igituntu”, hagaragajwe ko urugamba rwo guhangana n’iyi ndwara rudashingiye gusa ku nzego z’ubuzima, ahubwo rusaba ubufatanye bwa buri wese.
Imibare igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kugabanya igituntu, aho abarwayi bavuye kuri 238 ku bantu 100,000 mu mwaka wa 2000 bagera kuri 62 mu 2024, ndetse n’imfu zituruka kuri iyi ndwara zagabanutse cyane, ziva kuri 77 ku bantu 100,000 zigera kuri 3.4 muri 2024.
Nubwo bimeze bityo, inzego z’ubuzima zigaragaza ko urugamba rukomeje, cyane cyane kubera imyumvire ikiri hasi ku bijyanye n’iyi ndwara, aho ubushakashatsi bwerekanye ko 68% gusa ari bo bafite ubumenyi buhagije ku buryo igituntu cyandura n’uko cyirindwa.
Dr. Habimana Mucyo Yves, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe kurwanya Igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero zandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko n’ubwo hari intambwe yatewe, buri wese agifite uruhare rukomeye mu gukomeza kuyirwanya.
Ati: “Buri wese afite uruhare rw’ingenzi mu kurandura indwara y’igituntu kuko ishobora kwirindwa kandi ivurwa igakira, iyo umurwayi afata imiti neza akayirangiza mu gihe cyagenwe.”
Yongeyeho ko kwihutira kwisuzumisha ari ingenzi mu gukumira ubwandu bushya, ati: “Twibuke ko kwihutira kwisuzumisha ku ivuriro ritwegereye mu gihe tugaragaje ibimenyetso by’igituntu no gufata imiti neza biturinda, bikanarinda n’abacu.”
Dr Tuyishime Albert, Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya no gukumira indwara muri RBC, akaba ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yasabye uruhare rwa buri wese kugira ngo intego yo kurandura igituntu muri 2035 izagerweho, harimo kwirinda, kwisuzumisha hakiri kare no gufata imiti neza ku bagaragaweho indwara y’igituntu.
Yagize ati: “Uyu munsi ku itariki 24 Werurwe ni Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana, ntabwo ari ukwizihiza, twizihije igituntu twaba twishimiye kubana nacyo. Ni ukuzirikana, tugasubira mu ngamba, ndetse n’icyo tugomba gukora kugira ngo turwanye igituntu uko bikwiriye.”
Yakomeje agaragaza ko igituntu kiri mu ndwara 10 za mbere zihitana abantu benshi ku isi, ashimangira ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa, buri buzima butakaye ari igihombo gikomeye.
Ati: “Niyo yaba umwe cyangwa babiri ni ubuzima bw’umuntu tuba duhombye. Kurwara indwara ishobora kwirindwa, cyangwa kubura ubuzima butwawe n’indwara ishobora kuvurwa igakira ni igihombo tutagomba kwiterwa.”
Dr Tuyishime yashimangiye ko buri wese afite uruhare mu kurwanya iyi ndwara, asaba abantu kwirinda, kwisuzumisha hakiri kare no gufata imiti neza ku bayirwaye.
Ati: “Buri wese aho akorera n’umuvuzi we, hari icyo asabwa kugira ngo turwanye ino ndwara y’igituntu. Iyo tutabigezeho 100%, ni ukuvuga ngo haba hari ibyo tutujuje neza.”
Yagarutse kandi ku ruhare rukomeye rw’abajyanama b’ubuzima, avuga ko ari bo nkingi ya mwamba mu kumenya abarwaye igituntu no kubageza kwa muganga hakiri kare, ndetse no kubakurikirana mu gihe bafata imiti.
Ati: “Umujyanama w’ubuzima ni ingenzi cyane mu kumenya no guhuza abo dukeho indwara y’igituntu tukabageza aho bashobora kubona ubuvuzi. Ni uruhare rukomeye cyane.”
Yongeyeho ko nubwo u Rwanda rumaze kugera ku kigero kiri hejuru ya 90% mu kuvura abarwayi bagakira, hakiri urugendo rwo kugera ku 100%, asaba buri wese kongera imbaraga.
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iyi ndwara, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo gutanga imiti ku buntu, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gusuzuma igituntu, no gushishikariza abaturage kwisuzumisha hakiri kare.
Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo, yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kurwanya igituntu, ariko anibutsa ko iki kibazo kigihangayikishije ku rwego rw’Isi.
Yagize ati: “Igituntu si ikibazo cy’ubuvuzi gusa, ahubwo ni ikibazo cyugarije sosiyete yose, gisaba ubufatanye, kwihangana n’ibikorwa bifatika biturutse kuri buri wese.”
Yongeyeho ko nubwo imibare y’iki cyorezo ku Isi igiteye impungenge, hari icyizere gishingiye ku ntambwe ibihugu bimwe byamaze gutera, harimo n’u Rwanda.
Ati: “U Rwanda rugaragara nk’urugero rwiza… rwashoboye kugabanya imfu zituruka ku gituntu ku kigero cya 64%. Iyi ntsinzi ishingiye ku buyobozi bufite icyerekezo no ku ruhare rukomeye rw’abaturage.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yasabye inzego zose gukomeza ubukangurambaga.
Ati: “Nsaba abakozi muri serivisi z’ubuzima ko barushaho gutanga serivisi nziza, no gusobanurira abaturage ibirebana no kwirinda indwara no kwivuza hakiri kare.”
Yongeyeho ko uruhare rw’umuryango nyarwanda ari ingenzi, ati: “Twese hamwe rero turandure igituntu, tugire ubuzima bwiza.”
Bamwe mu bahuye n’iyi ndwara bagaragaza ko kuyimenya hakiri kare no gukurikiza inama z’abaganga byabafashije gukira.
Umwe mu bayirwaye yavuze ko yabashije gukira nyuma yo kwegera abajyanama b’ubuzima no gufata imiti neza.
Ati: “Nagiyeku kigo nderabuzima bamfata ibizamini, basanga ari igituntu, bantangiza imiti… ndagikira, ubu numva nta kibazo mfite.”
Abaturage basabwe kandi kujya bihutira kujya kwa muganga igihe bagize inkorora imaze ibyumweru bibiri cyangwa irenga, kuko ari kimwe mu bimenyetso by’igituntu.









