Ibiciro by’ibikorerwa mu nganda byiyongereyeho 13,9%

Ibiciro by'ibikorerwa mu nganda byiyongereyeho 13,9%
Mu Rwanda

Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri Gashyantare 2026 ibiciro by’ibikorerwa mu nganda byiyongereyeho 13,9% ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwa 2025, bikaba bigaragaza umuvuduko ukomeje kuzamuka muri uru rwego rw’ingenzi ku bukungu bw’igihugu.

Iri zamuka rishingiye ahanini ku nzego zifite uruhare runini mu nganda, aho inganda zitunganya amabuye y’agaciro zazamutseho 20,1%, izikora ibintu bitandukanye zikazamukaho 12,8%, mu gihe ibiciro by’amashanyarazi byo byazamutse ku kigero cyo hejuru cya 34,8%. Ibi bigaragaza uburyo ingufu n’umusaruro w’amabuye y’agaciro bikomeje kugira ijambo rikomeye ku biciro rusange by’ibikorerwa mu nganda.

Si mu gihe cy’umwaka gusa hagaragaye iri zamuka, kuko no hagati ya Mutarama na Gashyantare 2026, ibiciro by’inganda byazamutseho 7,7%. Ibi byatewe ahanini n’izamuka rya 8,8% mu nganda zikora ibintu bitandukanye, bigaragaza ko n’igihe gito ibiciro bikomeje kuzamuka ku muvuduko ugaragara.

Ku bijyanye n’ibicuruzwa bicururizwa imbere mu gihugu, na byo byazamutseho 12,7% ugereranyije na Gashyantare 2025. Ibi byatewe n’izamuka rya 11% mu nganda zitandukanye ndetse n’izamuka rikomeye ry’ibiciro by’amashanyarazi. Ugereranyije na Mutarama 2026, ibi bicuruzwa byazamutseho 8,4%.

Ku rundi ruhande, ibicuruzwa byoherezwa hanze y’igihugu byazamutseho 17,9% ugereranyije n’umwaka ushize, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’amabuye y’agaciro n’ibindi bicuruzwa bitandukanye. Gusa ugereranyije n’ukwezi kwabanje, byazamutseho 1,9%.

Iyi mibare igaragaza ko izamuka ry’ibiciro mu nganda rikomeje guterwa n’ibintu by’ingenzi birimo ingufu n’umusaruro w’ibyoherezwa hanze, cyane cyane amabuye y’agaciro. Ni icyerekezo gishobora gukomeza kugira ingaruka ku biciro ku masoko yo mu gihugu, ariko nanone kikerekana amahirwe y’inyungu ku bicuruzwa byoherezwa hanze n’iterambere ry’inganda z’u Rwanda muri rusange.

873 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE