Imibare yo ku wa 1 Nyakanga 2026 igaragaza ko igiciro cya peteroli kidatunganyije (crude oil) cyagabanyutseho hafi 0,95$, kikava ku rwego rwo hejuru kigera kuri 72$.
Uku kugabanuka kwatewe ahanini n’ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar, aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibiganiro byagenze neza kandi ko hari intambwe igaragara mu kumvikana hagati y’impande zombi.
Ibi biganiro byibanze ku buryo ubwikorezi bwa peteroli bukorerwa mu Nzira ya Hormuz bwakomeza kugenda neza, kuko ari imwe mu nzira zikomeye zinyuzwamo peteroli iva mu Burasirazuba bwo Hagati igana ku masoko mpuzamahanga.
Icyizere cy’uko nta bibazo bikomeye byakoma mu nkokora icuruzwa rya peteroli cyatumye isoko rigabanuka, abashoramari bagabanya ubwoba bari bafite ku ihungabana ry’ibiciro.
Abasesenguzi kandi bavuga ko ibihugu bigize ihuriro rya OPEC+ bishobora kongera ingano ya peteroli bitunganya, ibintu bishobora gutuma ibiciro bikomeza kumanuka ku isoko mpuzamahanga.
Nubwo bimeze bityo, hari impungenge zikomeje kuba mu isoko zituruka ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, aho ubushyamirane bushobora gutuma ibiciro byongera kuzamuka mu buryo butunguranye.
Kugeza ubu, abasesenguzi bateganya ko ibiciro bya peteroli bishobora gukomeza kuguma hagati ya 72$ na 75$ ku kagunguru, bitewe n’uko ibiganiro bya dipolomasi bizagenda n’uko OPEC+ izafata ibyemezo ku musaruro wayo.

