Igihugu cy’u Rwanda ureba ntabwo gishobora gupfa kabiri – Perezida Kagame

Igihugu cy'u Rwanda ureba ntabwo gishobora gupfa kabiri – Perezida Kagame
Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko amateka y’u Rwanda ari ukuri kudashobora guhindurwa, ndetse yongeraho ko bitazongera kubaho ukundi.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata 2026, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame batangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Uyu muhango waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, nyuma yo gushyira indabo ku mva rusange no kunamira inzirakarengane ziruhukiye ku Gisozi, ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 259.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwahinduye amateka, kandi ko ntaw’ uzongera kurwica ukundi.

Yagize ati: “Igihugu cy’u Rwanda ureba ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakica abantu kabiri, ntibibaho. Habe ari twe bakuru cyangwa abana bacu, ntawuzabica kabiri, ntibishoboka.”

Perezida Kagame yanashimangiye ko hari abagerageza guhakana cyangwa gupfobya amateka, ariko ko ukuri kudashobora guhindurwa.

Ati: “Ibyo twumvise byose bifite aho bishingiye, ni ukuri. Abafite uko babihakana cyangwa babihakanya bafite akazi gakomeye cyane ko gushaka guhindura amateka nk’ayo y’abaturage ngo bayagire uko bishakiye.”

Yagarutse kandi ku kamaro ko Kwibuka, agaragaza ko ari uburyo bwo guhangana n’amacakubiri no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe.

Ati: “Nibwo buryo dukoresha mu guhangana no gutsinda amacakubiri yari agiye kutumara. Uyu munsi rero udutera imbaraga twese, dukura imbaraga mu barokotse bakomeza kutubera isoko y’ubumuntu igihugu cyacu kivomaho.”

Yanijeje abarokotse Jenoside ko batari bonyine, anashimangira ko uruhare rwa buri Munyarwanda ari ingenzi mu kongera kubaka igihugu.

Ati: “Tubaha kandi duha agaciro uruhare rwa buri Munyarwanda mu kongera kubaka igihugu cyacu.”

Perezida Kagame kandi yashimye imyitwarire iranga ingabo z’u Rwanda, agaragaza ko ishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo, kandi ko ikomeje kubaranga no mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ati: “Imico n’imyitwarire biranga ingabo z’u Rwanda uyu munsi byavuye muri ibyo bihe bikomeye, kandi ni byo biyobora imyitwarire y’ingabo zacu zikorera no hanze y’Igihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”

Yongeyeho ko nta bihano cyangwa ibitutsi bishobora gutesha agaciro inzego z’umutekano z’u Rwanda kubera ubushobozi n’ubunyangamugayo bifite.

Ati: “Mu by’ukuri nta bihano cyangwa ibitutsi biturutse ahantu hose bishobora na rimwe gutesha agaciro icyubahiro n’ubunyangamugayo by’ingabo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda kuko ziri mu zishoboye zibaho ahantu hose.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa, ariko umuryango mpuzamahanga ukirengagiza ibimenyetso byayo.

Yavuze kandi ko hari ibimenyetso bisa n’ibyabaye mbere ya Jenoside mu Rwanda bigaragara ku Batutsi bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa FDLR ugikomeje guteza umutekano muke.

Tariki ya 7 Mata ni umunsi mpuzamahanga Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa mu 1994.

Ibarura ryakozwe hagati ya 2000 na 2002 ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu minsi 100, aho buri munsi hicwaga abasaga 10.074.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 bizakomeza mu minsi 100, mu gihe Abanyarwanda bakomeza kwibuka amateka yabo no gushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

783 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE