Breaking News

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyari 365 Frw yo guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’ubukungu

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyari 365 Frw yo guhangana n'ingaruka z'ibibazo by'ubukungu
Ubukungu

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari International Monetary Fund cyemeje guha u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 250 z’Amadolari ya Amerika (angana na miliyari 365,75 Frw) igamije gufasha iki gihugu guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’ubukungu bikomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane biturutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Icyemezo cyafashwe ku wa 8 Kamena 2026, aho Inama y’Ubutegetsi ya IMF yemeje ko iyi nguzanyo izatangwa mu byiciro mu gihe cy’amezi 38. Gusa byemejwe ko icyiciro cya mbere cya miliyoni 35,7 z’Amadolari (miliyari 52,2 Frw) kizahita gitangwa kugira ngo u Rwanda rubashe guhangana n’ibibazo byihutirwa by’ubukungu.

IMF yatangaje ko iyi nguzanyo iri mu cyiciro cy’inguzanyo zoroherejwe ibihugu biri mu nzira y’iterambere, kuko ifite inyungu nkeya kandi u Rwanda ntiruhita rutangira kuyishyura ako kanya.

Iyi gahunda ishima kandi ishimangira ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugaragaza imbaraga, aho mu 2025 bwazamutse ku gipimo cya 9,4%, bitewe ahanini n’amafaranga ava mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro nka zahabu, coltan na gasegereti.

Umuyobozi w’agateganyo w’inama y’ubuyobozi ya IMF, Bo Li, yashimye uburyo ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihagararaho nubwo hari ibibazo bitandukanye byagiye bivuka, avuga ko bigaragaza ubushake bwo gukora amavugurura no gushyiraho politiki ihamye.

IMF igaragaza ko hakenewe kongerwa imbaraga mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro no kongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko ibitumizwa mu mahanga bikiri byinshi, cyane cyane ku bigo by’ubucuruzi.

Raporo ya IMF kandi igaragaza ko intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, aho ishobora kugabanuka ikagera munsi ya 6,8% mu 2026, ivuye kuri 9,4% yo mu 2025.

Iyi ntambara ihanganishije Iran, United States na Israel yamaze kugira ingaruka ku isoko mpuzamahanga zirimo izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli n’ifumbire.

Bimwe mu byagaragaye harimo gufungwa k’Umuhora wa Hormuz unyuramo hafi 20% bya peteroli itwarwa ku isoko mpuzamahanga, bituma ubwikorezi buhagarara ndetse ibiciro bya lisansi na mazutu birazamuka cyane.

Mu Rwanda, ibiciro bya lisansi byageze kuri 2.938 Frw kuri litiro, mu gihe mazutu igeze kuri 2.927 Frw, bituma n’ibiciro byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange byiyongera, nubwo Leta yashyizeho nkunganire kugira ngo abaturage batabihomberamo cyane.

Ku wa 6 Kamena, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasobanuye ko iyo Leta itashyiraho nkunganire ya 18,26%, igiciro cya mazutu cyari kugera kuri 3.581 Frw kuri litiro aho kuba 2.927 Frw.

IMF ivuga ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo kwinjiza amadovize, kugabanya igitutu ku nguzanyo z’igihugu, gucunga izamuka ry’ibiciro no gushyigikira abikorera mu rwego rwo kongera umusaruro.

414 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE