Breaking News

Ingamba zo gupima no gukingira mu byatumye ubwandu bwa Hepatitis B na C bugabanuka mu Rwanda

Ingamba zo gupima no gukingira mu byatumye ubwandu bwa Hepatitis B na C bugabanuka mu Rwanda
Mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Indwara z’Umwijima wizihizwa buri mwaka ku wa 28 Nyakanga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kigaragaza ko ingamba zirimo gupima hakiri kare, gukingira ndetse no kuvura zatanze umusaruro ugaragara mu kugabanya ubwandu bwa Hepatitis B na Hepatitis C.

Nubwo hari amoko menshi y’indwara z’umwijima, inzego z’ubuzima zigaragaza ko Hepatitis B na Hepatitis C ari zo zikomeje guteza impungenge ku rwego rw’Isi, kuko buri mwaka zihitana abarenga miliyoni y’abantu, nyamara zishobora gukumirwa no kuvurwa igihe zimenyekanye hakiri kare.

Umwe mu barwaye Hepatitis B avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo gutangira gufata imiti, ariko ashimangira ko ikibazo gikomeye ari uko benshi batipimisha hakiri kare kugeza igihe indwara iba yarafashe indi ntera.

Yagize ati: “Najyaga ndwara ngaruka ndwara ntitumenye ko ari yo. Bigeze kumbwira ko Hepatitis B idakunda gukira. Ndasaba buri wese kwipimisha kare, yaba umwana cyangwa umuntu mukuru, kuko iyi ndwara si nziza na gato. Iyo uyimenye hakiri kare birafasha.”

Abaganga bemeza ko kwivuza hakiri kare ari byo bifasha kugabanya ingaruka z’izi ndwara no gukumira ibibazo bikomeye birimo kanseri y’umwijima.

Dr Shikama Felecien, uvura indwara zifata urwungano ngogozi n’umwijima

Dr Shikama Felecien, umuganga uvura indwara zifata urwungano ngogozi n’umwijima, avuga ko abarwayi benshi bagera kwa muganga indwara yararenze urugero, ibintu bituma kuyivura bigorana.

Asobanura ko iyo umurwayi ageze kwa muganga hakiri kare, ahabwa imiti igabanya ubwinshi bwa virusi mu maraso, ikarinda ko yakomeza kwanduza abandi ndetse ikanagabanya ibyago byo kugira ibindi bibazo bikomeye.

Ati: “Iyo umurwayi aje kare, imiti irahari kandi irafasha. Ariko hari abaza baramaze kugira ibibazo bikomeye by’umwijima, harimo n’ibyongera ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima. Ni yo mpamvu twibanda cyane ku kwipimisha no gutangira ubuvuzi hakiri kare.”

Anatanga inama zo kwirinda Hepatitis B na C zirimo kudasangira ibikoresho bishobora gukomeretsa uruhu nk’inshinge, tondezi n’ibindi bikoresho bikora ku maraso, ndetse no kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugira ngo hagabanywe ibyago byo kwandura.

Dr Berabose Charles, uyobora Agashami gashinzwe kuvura indwara z’umwijima muri RBC

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kuvura indwara z’umwijima muri RBC, Dr Berabose Charles, avuga ko gahunda yo gukingira no gupima abaturage by’umwihariko abafite ibyago byinshi byo kwandura, ari imwe mu nkingi zatumye ubwandu bwa Hepatitis B na C bugabanuka mu Rwanda.

Yasobanuye ko kuri ubu imbaraga nyinshi zishyirwa ku byiciro birimo abakora mu rwego rw’ubuzima, abantu babana n’agakoko gatera Sida, impunzi, abagororwa, abana bavuka ku babyeyi banduye Hepatitis B ndetse n’abandi bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

Ati: “Abo bose tubashishikariza kugana amavuriro bakisuzumisha. Ariko n’undi Munyarwanda wese ashobora kujya ku ivuriro rimwegereye agapimwa kandi agahabwa ubufasha bukenewe.”

Hepatitis B na Hepatitis C zandurira ahanini binyuze mu maraso n’amatembabuzi y’umubiri.

Umubyeyi wanduye ashobora no kwanduza umwana mu gihe cyo kubyara, ari na yo mpamvu u Rwanda rwashyizeho gahunda yo gukingira abana bose bakivuka kugira ngo barindwe iyi ndwara.

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, bitaganyijwe ko u Rwanda ruzifatanya n’ibindi bihugu ku Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Indwara z’Umwijima, ufite intego yo kongera ubukangurambaga bwo kwirinda, gupima no kuvura izo ndwara, hagamijwe kuzizahaza no kuzirandura bitarenze umwaka wa 2030.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) igaragaza ko ku Isi abantu basaga miliyoni 300 babana na Hepatitis B, mu gihe abarenga miliyoni 60 bafite Hepatitis C, ibintu bituma izi ndwara zikomeza kuba ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange, nubwo hari uburyo bwo kuzikumira no kuzivura hakiri kare.

216 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE