Intumwa za Iran zivuga ko zafashe iki cyemezo nyuma y’uko Perezida Trump asohoye amagambo yafashwe nko gushotorana, arimo ibikangisho byo gukoresha ingufu za gisirikare no gukubita Iran bikomeye mu gihe idahagaritse ibikorwa ishinjwa muri Libani.
Ibi byavuzwe Iran irakara bikomeye ihita ivuga ko gukomeza ibiganiro bidashoboka mu gihe hakomeje kuba imvugo z’iterabwoba n’igitutu cya gisirikare.
Ibi biganiro byaberaga mu Busuwisi byari byatangiye gutanga icyizere gito cyo kugera ku masezerano hagati y’impande zombi, cyane cyane ku ngingo zirimo kugabanya amakimbirane yo mu karere, kuganira ku bijyanye na gahunda ya nucléaire ya Iran no gushaka ibisubizo ku bibazo by’inzira yo mu nkomane ya Hormuz.
Ariko uwo mwuka mwiza waje guhungabana nyuma y’izo mvugo nshya z’ibikangisho zatangajwe zaturutse i Washington.
Libani ikomeje kuba imwe mu mpamvu zikomeye zituma impande zombi zidakomeza kumvikana, aho Iran ishinja Israel gukomeza ibitero bya gisirikare muri icyo gihugu, mu gihe Israel ivuga ko igamije kurwanya imitwe ifitanye isano na Hezbollah no kurinda umutekano wayo.
Inkomane ya Hormuz nayo ikomeje kuba ikibazo gikomeye, kuko inyuramo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku isi.
Iran ivuga ko ishobora gukomeza gushyiraho ingamba zikomeye ku bwato binyura muri iyo nzira mu gihe ibyo isaba bitubahirizwa, mu gihe Amerika yo ivuga ko urujya n’uruza rugikomeje nubwo hari impungenge z’umutekano.
Nubwo ibiganiro byahagaze, hari icyizere gike ko bishobora kongera gusubukurwa binyuze mu buhuza bw’ibihugu nka Qatar na Pakistan.
Abasesenguzi bavuga ko ejo hazaza h’ibi biganiro hazaterwa ahanini n’uko Amerika izagabanya igitutu n’imvugo zayo, uko Iran izitwara ku biganiro, ndetse n’uko amakimbirane yo mu karere azakomeza kugenda.

