Breaking News

Iran yatangaje ko Amerika igomba kuryozwa ibitero Israel iyigabaho byose

Iran yatangaje ko Amerika igomba kuryozwa ibitero Israel iyigabaho byose
Hanze y’u Rwanda

Iran yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika igomba kuryozwa ibitero Israel ikomeje kuyigabaho, ivuga ko Washington ifite inshingano ku bikorwa byose bibangamira umutekano wayo kubera uruhare ifite mu masezerano y’agahenge ndetse n’umubano wa hafi isanzwe ifitanye na Israel.

Ibi byatangajwe ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026 n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, nyuma y’amasaha make Iran na Israel byongeye gusukanaho umuriro wa bya misile biremereje n’ibitero byo mu kirere bisa naho bigiye gusubiza inyuma ibiganiro by’amahoro byari bimaze igihe bikorwa.

Baghaei yavuze ko ibikorwa bya Israel, yaba ibikozwe Amerika ibizi cyangwa itabizi, bigamije gusubiza inyuma inzira y’ibiganiro by’amahoro yari iri gukurikizwa hagati ya Tehran na Washington.

Yashimangiye ko Amerika, nk’umwe mu bagize uruhare mu masezerano y’agahenge yo ku wa 8 Mata 2026, ifite inshingano ku makosa yose akorwa harimo n’ibitero bigabwa na Israel.

Yagize ati: "Amerika ifite inshingano zitaziguye ku bikorwa byose ubutegetsi bwa Israel bukora bihungabanya amahoro n’umutekano by’akarere Iran iherereyemo."

Aya magambo aje nyuma y’uko Israel igabye ibitero ku bigo by’igisirikare cya Irani biri mu burengerazuba no hagati muri Iran, ivuga ko byari ukwihorera ku bitero bya misile Iran yari yari yayigabyeho.

Iran na yo yahise yohereza misile nyinshi ku butaka bwa Israel, ibintu byatumye impande zombi zongera kwinjira mu ntambara ikomeye nyuma y’igihe cy’agahenge kari kamaze amezi abiri.

Nubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yasabye impande zombi guhagarika imirwano no gukomeza ibiganiro by’amahoro, ibitero byabaye mu mpera z’icyumweru byagaragaje ko umwuka ukiri mubi hagati ya Iran na Israel.

Iran yavuze kandi ko ikomeje kugirana ibiganiro by’amahoro n’Amerika mu buryo butaziguye, ariko ko ibyo biganiro biri kuba hari umwuka wo kutizerana gukomeye.

Tehran ivuga ko ibikorwa bya gisirikare bya Israel bishyira mu kaga amahirwe yo kugera ku masezerano y’amahoro arambye mu karere.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko kuba Iran ikomeje gushyira igitutu kuri Amerika iyisaba kuryozwa ibikorwa bya Israel bishobora kongera umwuka mubi mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, mu gihe impande zombi zikomeje gushaka uburyo bwo gukumira ko amakimbirane yahinduka intambara yagutse kurushaho.

Iyi ntambara yatangiye mu mpera za Gashyantare 2026 ubwo Amerika na Israel bagabaga ibitero bikomeye kuri Iran, bavuga ko bigamije guhagarika ibikorwa byayo bya gisirikare n’ibijyanye na gahunda yayo ya nikleyeri. Kuva icyo gihe, amakimbirane yakomeje gukwira mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwo Hagati, harimo Libani, Yemen n’akarere k’Ikigobe cy’Abaperesi.

369 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE