Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, ubwo yayoboraga Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yagarukaga ku cyerekezo cy’uyu muryango mu myaka 30 iri imbere.
Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda n’aya Afurika muri rusange agaragaza ko hari aho ibihugu byimakaje umuco wo gutegereza ibyo abandi babigeneye, ibintu yavuze ko bidakwiye gukomeza.
Yagize ati: "Twebwe kuki dutegereza ko abandi bashyira ku meza, maze tugafata ibyo batugeneye? Ibyo ni ukwigira ubusa. Iyo wemeye ko baguha, uba wigize ubusa."
Yasobanuye ko ubufatanye nyabwo hagati y’ibihugu cyangwa abantu bugomba gushingira ku kuba buri ruhande rugira icyo ruzana ku meza, aho kuba rumwe ruhora rutegereje gufashwa.
Ati: "Iyo ujya gufatanya n’abandi, ubanza ukumva ikikurimo ufite. Ni iki wowe utanga kugira ngo uhuze n’icyo undi atanga, mwese mubigiremo inyungu?"
Perezida Kagame yagaragaje ko imwe mu mbogamizi Afurika yagize ari ukwimakaza politiki yo guhora itegereje inkunga aho kubanza kubyaza umusaruro ubushobozi ifite.
Yavuze ko nubwo hari abaza gutanga ubufasha, bidakwiye kuba ishingiro ry’imibereho y’ibihugu cyangwa abaturage.
Ati: "Baraboneka, abo bagoboka baraza rwose, ariko ikibazanye ni imbabazi bagufitiye kubera iki? Kubera iki bagufitiye imbabazi? Kuki?"
Yakomeje agaragaza ko buri gihugu, kabone n’iyo cyaba ari gito nk’u Rwanda, gifite umutungo n’ubushobozi byakubakirwaho iterambere.
Ati: "Buri gihugu, buri bantu bafite icyo bafite. Gutegereza ko uwo ahandi azaza kubera ko azi icyo kugikoresha akagitwara, akazaza kuguha imfashanyo wari ukeneye, uba wigize ubusa."
Perezida Kagame yibukije ko ibibazo bikomeye u Rwanda rwanyuzemo byari kurugora kurushaho iyo rudahaguruka ngo rwikemurire ibibazo.
Yagize ati: "Ibibazo tumaze kunyuramo nk’u Rwanda mu mateka yacu... u Rwanda rudahagurutse ngo rugire icyo rwikorera, rwigezaho ubu muba muri ubusa."
Yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange kudaha umwanya uwo ari wo wose umuco wo kwigira ubusa.
Ati: "Ntimukigire ubusa, ntimuzigire ubusa. Mukemera kuba ubusa? Mukemera ko mushobora kubaho, muzagira icyo mutunga, mukora ari uko umuntu yaje kubibakoresha cyangwa kubibakorera."
Perezida Kagame yafashe umwanya uhagije wo kuganiriza urubyiruko, arusaba gukoresha neza amahirwe rufite no kudategereza kuzicuza imyaka yarwo yarangiye.
Yavuze ko abakuze banyuze mu bihe byinshi kandi hari ibyo bifuza kuba barakoze kurushaho, asaba urubyiruko kudasubiza inyuma amahirwe rufite uyu munsi.
Yarubwiye ko rudakwiye kurangazwa n’ibigezweho cyangwa ibyo yise "vibes" , ahubwo rukubaka ubuzima bwarwo rushingiye ku ntego n’umusingi uhamye.
Yagaragaje ko urubyiruko rudakwiye kubaho ruhangayikishijwe gusa n’ibizaba ejo, ahubwo rugomba gukora ibikwiye uyu munsi kugira ngo ruzagere ku byo rwifuza.
Perezida Kagame yanibukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko umusaruro w’akazi kabo udapimirwa ku magambo bavuga, ahubwo upimirwa ku buzima bw’Abanyarwanda n’impinduka babagezaho.
Yavuze ko FPR ifite amateka n’indangagaciro biyisaba guhora ishyira imbere inyungu z’Abanyarwanda, buri wese akuzuza inshingano ze.
Ati: "Igihugu twifuza ubwo ni twe, ariko icyo wifuza ukigeraho ute? Inshingano zihera ku muntu zikarangirira kuri twese."
Perezida Kagame yavuze ko buri muyobozi akwiye kujya yibaza buri munsi niba ibyo akora bihindura imibereho y’Abanyarwanda nk’uko babibasezeranyije.
Yagize ati: "Buri wese buri gitondo uko uramutse ujye wibaza icyo kibazo. Wibaze aho tugeze mu bijyanye n’inshingano twahawe twese, ushake kumenya icyo Abanyarwanda ubwabo bavuga ku buzima bwabo n’aho twabasezeranyije kubageza."
Yasoje agaragaza ko umusaruro nyawo utabeshywa cyangwa ngo uhimbwe, kuko abaturage ari bo bagaragaza niba ibyo abayobozi bavuga bihura n’ibyo bakora.
Yatanze urugero rw’abana, avuga ko bidashoboka kuvuga ko biga neza kandi batiga, cyangwa ngo uvuge ko babayeho neza kandi imibereho yabo itabigaragaza.
Perezida Kagame yashimangiye ko ari yo mpamvu abayobozi bagomba guhora bibaza niba ibyo bakora bigirira akamaro Abanyarwanda, kuko ari bo gipimo nyakuri cy’iterambere igihugu kiba kigezeho.


