Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kri uyu wa 25 Nyakanga 2026, nk’uko byemejwe n’umuryango we.
Uyu mutoza wari ufite imyaka 72 yari amaze igihe arwaye, nubwo bivugwa yigeze koroherwa n’uburwayi agasezererwa mu bitaro akajya gukurikiranirwa iwe mu rugo, ubuzima bwe bwaje kongera kuzamba kugeza yitabye Imana.
Kanyankore Jean Gilbert yasize izina rikomeye muri ruhago y’u Rwanda aho yatoje amakipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Rwanda FC na AS Kigali (Les Citadins), ndetse anatoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (Rwanda B).
Kimwe mu bihe byamuranze cyane ni mu 1999, ubwo yatozaga Rwanda B akegukana igikombe cya CECAFA cyabereye mu Rwanda, intsinzi yamushyize mu batoza b’inararibonye bafite uruhare rukomeye mu iterambere rya ruhago nyarwanda.
Mu gihugu cye cy’u Burundi, Kanyankore yakiniye ikipe ya Vital’O, nyuma aza no kuyibera umutoza imyaka myinshi, aho yubatse amateka akomeye muri ruhago y’icyo gihugu.
Si ibyo gusa kuko yari azwiho no gutanga ubumenyi ku batoza bato.
Yabaye umwarimu w’abatoza benshi, barimo Francis Haringingo n’abandi benshi bageze ku rwego rwo gutoza amakipe akomeye mu karere.
Urupfu rwa Kanyankore Jean Gilbert ‘Yaoundé’ rusize icyuho gikomeye mu muryango wa ruhago, haba mu Rwanda, mu Burundi no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, aho azahora yibukirwa nk’umutoza wagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru no gutoza abatoza n’abakinnyi benshi.


