Karekezi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, aho yavuze ko akomeje gukurikiranira hafi iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihugu kandi afite gahunda yo kuzawugarukamo igihe ibibazo byagiye bimuca intege bizaba byaragabanutse.
Yagize ati: “Hari ibyo nshaka kwinjiramo ariko nabaye mbyihoreye kubera ibyo nanyuragamo mu gutoza amakipe asanzwe. Harimo kubura imishahara, aho utoza ikipe ikamara amezi itaguhemba, ngeze aho ndabireka. Nzagaruka mbikomeze amakipe yacu namara kubona ubushobozi.”
Uyu wahoze ari kapiteni wa APR FC ndetse akanatoza amakipe arimo Kiyovu Sports, yavuze ko atigeze afata icyemezo cyo kuva muri ruhago y’u Rwanda kubera kuyizinukwa, ahubwo ko ibibazo by’imikorere y’amakipe ari byo byatumye afata akaruhuko.
Yagize ati: “Nta kintu gikomeye nshobora kubivugaho [ibyo kuzinukwa umupira w’amaguru w’u Rwanda]. Gusa urebye inzira turimo ni nziza, ubona ko nta kigomba kunca intege. Ndabizeza ko nzagaruka kubera ibyo ishyirahamwe riri gukora.”
Karekezi yashimye impinduka avuga ko ziri gukorwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), zirimo guha agaciro abakanyujijeho mu mupira w’amaguru no kubashyira mu bikorwa biteza imbere ruhago binyuze mu Ishyirahamwe ry’Abakanyujijeho mu Mupira w’Amaguru mu Rwanda (FAPA).
Yavuze ko izi mpinduka zatumye arushaho kugira icyizere cy’ejo hazaza h’umupira w’amaguru w’u Rwanda, bityo akaba yumva igihe nikigera azongera gutanga umusanzu we nk’umutoza cyangwa mu zindi nshingano zafasha iterambere rya ruhago.
Aya magambo Karekezi yayatangaje mu gihe yitegura kujya mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, aho yatoranyijwe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) mu bazafasha kuyobora tombola ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup izaba ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026.
Yavuze ko kuba yaragiriwe icyizere na CAF byagizwemo uruhare n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), by’umwihariko Umunyamabanga Mukuru waryo, Bonnie Mugabe, wamumenyesheje ubwo butumire.
Ati: “Bavuganye n’Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, arampamagara ambaza niba nabona umwanya kugira ngo nzajye Cairo, ndamushimira. Nyuma barampamagaye bohereza ibikenewe, ndajyayo uyu munsi.”
Mu gihe Karekezi ari mu bazayobora iyi tombola, amakipe y’u Rwanda azamenya abo azacakirana mu marushanwa Nyafurika, aho APR FC izaserukira igihugu muri CAF Champions League, mu gihe Rayon Sports izakina CAF Confederation Cup.

